Itabi ni ikiyobyabwenge gihitana abantu benshi ku isi binyuze muri za Kanseri z’ibihaha n’izindi. Ariko kandi kurireka birashoboka.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’abanyamerika mu by’ubuzima, taliki ya 6 uku kwezi kwa Gashyantare 2012 bwagaragaje ko abagabo banywa itabi bahita bangirika mu mutwe vuba kurusha abagore barinywa.
Akomeza avuga ko abagabo banywa itabi bangirika incuro ebyiri ugereranije n’abagore, kuko n’umubare w’abagabo banywa itabi ari wo munini ugereranije n’abagabo aho basanze abagabo banywa itabi bari hagati y’imyaka 20 y’amavuko na 56, ari incuro ebyiri z’abagore. N’ukuvuga ko basanze abagabo ari 5.099 naho abagore ari 2.137.
Ikindi ngo n’uko umuntu unywa itabi nyuma y’imyaka 10 gusa annywa itabi, aba amaze kwangirika birenze ku buryo imitekerereze ye iba imaze kwangirika agasigara ntaho atandukaniye n’umurwayi wo mu mutwe.
0 comments:
Post a Comment