Mu by’ukuri uburyo bwiza bwo kugaburira umwana ukiri muto (Munsi byibuze y’imyaka 2) ari ukonswa na nyina, ariko nkuko bitangazwa na “The telegraph”, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambrige baherutse gutangaza inyigo bakoze ku imibereho ya buri munsi hagati y’impinja zonswa igihe kirekire n’ababyeyi.Bakaba barabagereranyaga n’impinja zigaburirwa cyangwa zonswa hakoreshejwe Biberon hamwe n’ibindi bikoresho byabugenewe, ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza bugakorerwa ku mpinja zisaga 300, abo bana bose bakaba bari bakiri munsi y’amezi atatu y’amavuko.
Izi nzobere zo muri Kaminuza ya Cambridge zavumbuye ko abana bonswa n’ababyeyi babo bakunze kurira igihe kinini kandi bikagorana kubahoza ndetse ngo ntibakunde no gusinzirizwa n’abashinzwe kubarera ku buryo bworoshye ugereranyije n’abana bagaburirwa hakoreshejwe Biberon cyangwa ibindi bikoresho byabugenewe nkuko byemezwa n’aba bashakashatsi dukesha iyi nyigo.
Gusa nanone ubu bushakashatsi ntabwo bugaragaza impamvu yaba ibitera, cyangwa niba haba hari ingaruka zaba ku bana bonswa cyangwa bagaburirwa hakoreshejwe za Biberon.
Baza Shangazi
Urwego News
Abana bonka hakoreshejwe “Biberon” barira gake ugereranyije n’abandi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment