Amazi ni ingenzi cyane mu buzima bwa muntu ariko hirya y’ibyo ngo ahishe byinshi mu buranga bwe nk’uko tubikesha Topsante.fr.
Umwe mu bahanga yagize ati « Jya unywa amazi umunsi wose bityo isura yawe izarabagira ubwiza ». ngo ibyo yabivuze bitewe n’uburyo amazi agira uruhare runini mu gutuma isura y’umuntu itungana.Umuntu usanga yibaza ibibazo byinshi ku bijyanye n’amazi harimo ibi ngibi : umuntu yanywa amazi angana ate ku munsi ? Ese amazi meza ni ameze ate ? Ese umuntu yahitamo gukoresha amazi ya robine? Ese ni iki umuntu yavuga ku mazi asukuye ? Ibyo, kimwe n’ibindi bibazo umuntu ntakwiye gutinya kubibaza muganga cyane iyo bivuga ku bijyanye n’isano iri hagati y’amazi n’uruhu rw’umuntu.
Ibitekerezo by’abantu ku bijyanye n’akamaro k’amazi ku ruhu rwacu
Ku bwa Dogiteri (Dr) Jean-Loup Dervaux, wahoze akuriye Ibitaro bya Kaminuza bya Paris mu Bufaransa, ngo birakwiye kunywa amazi angana na litiro 2 cyangwa 2 n’igice ku munsi kugira ngo umuntu agire uruhu rutoshye kandi rukeye. Gusa usanga ngo abagore benshi batageza ku gipimo cy’amazi kingana kuriya. Ku bwa Dr Dervaux ngo ingaruka yo kunywa amazi make ni ukugira ibibazo byo kugugara (constipation), cyangwa kurwara indwara zifata imiyoboro y’inkari (infections urinaires) ndetse n’ibibazo by’impyiko.
Si byiza ko umuntu agira ikibazo ngo yibagiwe kunywa ibirahuri by’amazi bihwanye na litiro 2 cyangwa 2,5 twababwite. Hari uburyo butandukanye umuntu yanywamo amazi: ngo umuntu ashobora kunywa amazi akoresheje ikirahuri nk’uko babigenza imuhira. Ngo umuntu kandi ashobora kunywa isosi (potage), icyayi cyangwa akanywa amazi yatekeshejwe amafunguro.
Umuntu ashobora kwibaza amazi yanywa akagira uruhu rwe rwiza
Ku bwa Dr. Jean-Loup Dervaux, ntuzakangwe n’ibiba byanditse ku icupa ry’amazi inyuma, biterwa wowe n’ibyo ukunda, ikintu cya mbere ni uko amazi aba asukuye, arimo imyunyu ngugu (magnésium na bicarbonates), kuko iyi myunyu ngugu ituma uruhu rucya.
Ngo ni byiza kuvanga ubwoko bw’amazi butandukanye. Urugero, twavuga niba unyweye nka Nil, ejo ukanywa Inyange cyangwa Huye, kugira ngo ubone imyunyu ngugu itandukanye iba yavanzwe muri ayo mazi.
Isano iba ku kuvanga amazi (Hydratation) n’ubwiza (beauté)
Mu gihugu cy’u Bufaransa, hakozwe ubukangurambaga bukangurira abantu banywa amazi y’ubwoko butandukanye. Dr Jean-Loup Dervaux yibutsa ko nta mazi aba meza ku buryo umuntu yavuga ko azayanywa ubuzima bwe bwose. Yaba ari amazi yo mu isoko, ayo mu macupa, aya robine ayunguruye; amazi yose apfa kuba ari meza umuntu yayanywa akamunyura.
Nk’uko umuntu atarya indyo imwe gusa, ni ngombwa kuvanga amazi kugira ngo ugire ubuzima buzira umuze.
Nta bushakashatsi burerekana ko amazi ari umuti, n’ubwo bugikomeza gukorwa. Usanga hari uburyo ibintu byaremwemo ku buryo imyunyu ngugu itunga umubiri w’umuntu uretse mu mazi, tuyisanga mu mata, imbuto, imboga, ibinyamisogwe, mu mafi no mu nyama.
0 comments:
Post a Comment