Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Akamaro k’ubwoya bwo ku mubiri

Ubwoya ni igice cy’ingenzi kigaragara ku muntu, haba ku maboko cyangwa mu maso. Umwe mu mimaro yabwo ni ukurinda abantu imirasire ikaze y’izuba.

Nk’uko bitangazwa na Destinationsante.com, ngo mu kwaha no ku myanya ndangagitsina, ubwoya ntibugira akamaro ko kurinda gusa ahubwo bugira n’akamaro ko gufata cyangwa kubika (keep) impumuro zimwe na zimwe (odours). Bugira n’akamaro kandi ko gutangaza ibimenyetso by’ingenzi mu mibereho yacu byerekana ko hari ikigiye kutubaho nk’ikibi (danger), ubwoba, n’ibindi bitandukanye bishobora kuba ku mubiri w’umuntu, ariko by’umwihariko hafi y’ahari ubwo bwoya.

Ubwoya bwo mu matwi na bwo buyungurura amajwi, naho ubwo mu mazuru buyungurura impumuro zitandukanye bukanafata imikungugu ijya mu mazuru.

Ubu bwoya kandi buratuburira iyo hari nk’ikintu cyangwa agasimba kinjiye hamwe muri izo ntoboro twavuze (izuru n’ugutwi) zihuza umubiri wacu no hanze yawo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo