Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Isano Iri Hagati ya Mburugu na Sida

Mburugu ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse ikaba yandura mu gihe cy’ivuka. Ikindi kandi ni uko mu gihe umubyeyi utwite wanduye ashobora kuyanduza umwana we akiri mu nda bitewe n’uko agakoko gatera mburugu gashobora kunyura muri nyababyeyi, bityo kakagera mu mubiri w’umwana, noneho umwana akazavukana iyi ndwara ya mburugu.

Mu bundi buryo iyi ndwara yandura, ishobora kwandura mu gihe umubyeyi wanduye ari kubyara, na bwo ashobora kwanduza uruhinja rwe. Ubu ni bwo buryo muri rusange iyi ndwara ya mburugu yanduriramo. Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: Wikipedia, mburugu ni indwara iterwa n’agakoko gato ko mu bwoko bwa mikorobe zitwa bacteria. Aka gakoko kitwa ‘Treponema Pallidum’. Ibi bitandukanye rero n’uko bamwe bibwira ko iyi ndwara ya mburugu ishobora kuvamo agakoko gatera SIDA, bityo uwari urwaye mburugu akarwara SIDA. Agakoko gatera SIDA (HIV) gatandukanye kure cyane na Bacteria zibamo agakoko gatera mburugu. Ni ukuvuga ko abibwira ko mburugu ivamo SIDA atari byo na gato. Gusa umurwayi wanduye virus itera SIDA we ashobora kurwara mburugu kimwe nk’uko yarwara izindi ndwara nk’ibyuririzi.

Nk’uko bikomeza bitangazwa kuri urur rubuga, ibimenyetso bigaragaza indwara ya mburugu biterwa n’icyiciro iyi ndwara igezemo, dore ko igira ibyiciro bigera kuri 4 yigaragazamo.

1. Ku nshuro ya mbere haza igisebe kimwe ku mubiri bitewe n’aho agakoko gatera mburugu kinjiriye mu mubiri bwa mbere. Ku bagore, gikunze kuba ku nkondo y'umura naho ku bagabo kikaza ku mutwe w'igitsina. Iki gisebe kiba ari kimwe kandi ntikiryana ndetse ngo nta nubwo ugifite yumva yagishima. Iki gisebe gishobora kumara hagati y’ibyumweru bibiri kugeza ku byumeru 3 kikikiza nta miti umuntu afashe.

2. Ku nshuro ya 2, nyuma y’ibyumeru 4 kugeza ku byumweru 10, umaze kwandura, umubiri usesa ibiheri byinshi kugihimba, ku maboko n’amaguru bitumbye cyangwa se bisa n’ibishashe by’umutuku ndetse birimo amashyira. Muri aya mashyira haba harimo twa dukoko dutera mburugu. Ibi bikurikirwa no kugira umuriro mwinshi, kubabara mu muhogo, kubabara umutwe, kunanuka, ndetse no gutakaza umusatsi.

3. Ku nshuro ya 3, nta bimenyetso umurwayi agaragaza uretse hakozwe ibizamini bigaragaza ko yanduye. Muri iki gihe, aka gakoko kaba gasa n’agasinziriye mu mubiri.

4. Ku nshuro ya 4, mburugu yigaragaza nyuma y’imyaka 3 kugeza ku myaka 15. Ibimenyetso igaragaza kuri iyi nshuro biterwa n’uko aka gakoko kaba kamaze kugera mu ngingo nyinshi harimo amagufwa, umutima, ubwonko ndetse n’umwijima.

Nk’uko kandi bakomeza babigaragaza kuri uru rubuga, ngo bumwe mu buryo bukoreswa kugira ngo hirindwe iyi ndwara harimo:

-Kwifata gukora imibonano mpuzabitsina, dore ko ari ho iyi ndwara yandurira cyane.

-Gukoresha agakingirizo

-Kwirinda kunywa inzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge bituma abantu bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina

-Kwipimisha ku bagore batwite ko nta gakoko gatera mburugu banduye. Ubu bukaba ari ubundi buryo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) risaba gukoresha kugira ngo iyi ndwara imenyekane hakiri kare kandi ibe yavurwa ndetse hakarindwa n’umwana wo mu nda.


-Kugana kwa muganga k’umurwayi wamaze gufatwa cyangwa umaze kubona kimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru, na byo ni ingenzi kugira ngo nibiba ngombwa iyi ndwara ifatiranwe hakiri kare

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo