Oxygene ni umwuka w’ingenzi ku buzima bw’abantu. Abahanga bavuga ko nta oxygene, nta buzima kubera uburyo buri kinyabuzima cyose gikenera uyu mwuka ugira akamaro kanini mu guhumeka.
Ni yo mpamvu ari ngombwa kwirinda ibishobora kuwuhumanya nko gutwika imyanda itandukanye izamura umwotsi wuzuye imyanda mu kirere, imyotsi iva mu mamashini y’inganda ndetse no kwirinda kwica inyamaswa zikarekerwa hejuru y’ubutaka kugeza aho zibora zigatanga umwuka utari mwiza, ibyo byose bikaba bihumanya uyu mwuka.Nk’uko tubikesha urubuga www.lenntech.fr, ngo si byiza ko umuntu yitegera uyu mwuka ari mwinshi, cyane ko guhumeka uyu mwuka ku kigero cya 50-100% ku gihe kirekire bishobora kwangiza ibihaha. Ngo abantu bakorera imirimo yabo ahantu hateganye n’urugero ruhanitse rw’uyu mwuka ngo bagomba kubanza kwimenyereza igihe gito gukorera aho hantu no kwisuzumisha ibihaha kwa muganga mbere yo gutangira gukorera bene aho hantu mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo by’ibihaha.
Nk’uko bikomeza bitangazewa n’uru rubuga, ngo ni byiza guhumeka umwuka wo mu museke (ni ukuvuga bugicya), umwuka wo kunkengero z’amazi magari nko ku biyaga, inzuzi ndetse n’inyanja kuko ngo uba utarahura na carbone cyangwa umwuka uba wamaze kwandura. Ushobora kandi ngo kwambara ibigukingira ahari umwuka wahumanyijwe nka casque cyangwa akantu gafunga amazuru.
Gukora siporo ngo na byo biri nu byongerera ibihaha kutazahazwa n’ibibazo by’imihumekere. Kwirinda itabi kuko rbiitera kanseri ndetse n’izindi ndwara, biri mu byatuma oxygene igirira akamaro umubiri byimbitse.
Uru rubuga rusoza rutubwira ko ari byiza ko oxygene yongerwa haterwa ibiti kuko ari bimwe mu bituma uyu mwuka wiyongera mu kirere.
0 comments:
Post a Comment