Udusaho tw’intanga ngabo (Amabya), ngo ubushyuhe bwaba buzimerera nabi ku buryo bishobora kuba intandaro yo kutabyara cyangwa kutagira uburumbuke.Mu bisanzwe imibonano mpuzabitsina inshuro imwe gusa irahagije kugira ngo umugore abe yasama. Ariko hari ababana bakamara imyaka itari micye bakora imibonano mpuzabitsin kandi ntibasame. Ushobora kwibaza uti : « Ese ni ukubera iki kandi impamvu ni iyihe ?»
Ubundi iyo abantu batarabana nk’umugore n’umugabo, abenshi ntibita ku bijyanye nuko bazabyara cyangwa batazabyara. Ibi rero batangira kubyibazaho no kubiha agaciro iyo nyuma bamaze kubana bakabona bagize igihe kinini nta gusama.
Impamvu rero nta handi ziva, ziva mu buzima bwacu bwa buri munsi n’imiterere y’umubiri. Ariko hari iz’ingenzi 2 kurush izindi.
Abakobwa cyangwa abagore, n’abasore cyangwa abagabo, usanga bajya kubana barakoze imibonano mpuzabitsina mbere n’abandi benshi batandukanye. Ibi bikaba byongera ibyago byo kuba bakwandura indwara zimwe na zimwe zica intanga ngabo cyangwa intanga ngore ibi bikaba bishobora kuba intandaro yo kutagira uburumbuke. Hakaba rero n’abafata umwanzuro wo kubyara batinze. Usanga abantu basigaye bafite umuco wo kubyara bari mu myaka ya za 30 na 35, nyamara ku bagore, iki kigero baba batangiye kugera mu gihe uburumbuke bugabanuka.
Ikindi gikomeye gishobora gutera abagore kutagira uburumbuke kubyara bikagorana, ni umubyibuho. Kugira ibiro byinshi bigira ingaruka yaba ku bagabo cyangwa ku bagore. Ku bagore 3 bakoreweho ubushakashatsi baza kwisuzumisha impamvu batari kubona akana, 1 muri 3 aba afite umubyibuho. Ibi bikaba rero biha amahirwe macye uburumbuke yaba ku bagabo cyangwa ku bagore.
Gusa nanone hari izindi mpamvu nyinshi ziba zishobora gutera kutagira uburumbuke. Ingero ni nk’ibiyobyabwenge, uburozi buba mu mazi ya robine (œstrogènes, métaux lourds…), ubushyuhe bwinshi hafi y’amabya (urugero nk’abantu bakora akazi gatuma amabya yabo ahura n’ubushyuhe bukabije, Urugero : nk’abagabo bakora mu mafuru y’imigati cyangwa mu nganda aho bashobora guhura n’ubushyuhe bukabije).
Gusa nanone ibi si kamara kuko hari abo usanga banywa ibiyobyabwenge ariko babyara buri munsi, cyangwa bakora bahura n’ubushyuhe ahabikwa intanga zabo ariko ugasanga bafite abana benshi. Ariko, menya ko byanze bikunze ibiyobyabwenge byo rwose bigira ingaruka mbi zikomeye ku bijyanye no kugira uburumbuke yaba ku bagabo cyanwga ku bagore.
Ni inkuru ya TopSante.com
Baza Shangazi
Urwego News
Amabya Ntiyihanganira Ubushyuhe Bwinshi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment