Kimwe cya kabiri (1/2) cy’abagabo barwaye diyabete, ngo yaba ibatera kutagira ubushake bwo gutera akabariro.
Ubushakashatsi bwakozwe ku ndwara ya diyabete bugaragaza ko hari isano hagati y’iyi ndwara no kuba umugabo yabura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.Amakuru ducyesha destinationsanté bugaragaza ko mu kinyejana cya cumi na kimwe (11th century) ikirangirire mu by’ubuganga Avicenne yavuze ko kudakora kw’imyanya myibarukiro y’umugabo urwaye indwara ya diyabete ari ikibazo gikomeye cyane cyihishe inyuma y’ubu burwayi.
Ubushakashatsi bw’inzobere mu by’ubuganga bukomeza kugaragaza ko iyi ndwara y’uburemba ku bagabo benshi barwaye diyabete ari ukuri kandi ikunze kugaragara kenshi. Umuganga uhagarariye ishami ry’indwara ya Diyabete mu bitaro bya Saint Louis de Paris mu Bufaransa Prof. (profeseri) Patrick Vexiau, yagaragaje ko hagati ya 50% na 75% y’abagabo barwaye indwara ya diyabete yaba iyo mu bwoko bwa mbere cyangwa se ubwoko bwa kabiri (type1 ou type2) bahura n’ikibazo cy’uburemba.
Uyu mugabo akomeza avuga ko ikibazo ari uko abarwayi badatinyuka guhita babivuga mu gihe bibabayeho, ngo ahubwo bategereza ko abaganga babibabaza mbere kandi nyamara mu gihe umuganga atarabibaza umurwayi, indwara ibi iri gukura.
Nk’uko akomeza abisobanura, Pr Patrick Vexiau, isano iri hagati yo kudakora kw’imyanya myibarukiro y’umugabo urwaye diyabete iri amoko abiri :
1.Vasculaire : ubu bwoko ni igihe udutsi duto tuvana amaraso meza mu mutima tuyajyana mu bindi bice by’umubiri tuziba bigatuma igitsina kidakora kuko amaraso aba atagera mu bice giherereyemo neza.
2.Neurologique : ubu bwoko bwo bwerekeye ku itumanaho ribera hagati y’ubwonko n’ibindi bice by’umubiri. Iri tumanaho rero iyo ryangijwe n’ikibazo giterwa na diyabete kitwa (neuropathie diabétique), bishobora gutuma igitsina cy’umugabo urwaye diyabete kidakora.
Izindi mpamvu ngo na zo zishobora gutuma iki kibazo kibaho ndetse atari no ku barwayi ba diyabete gusa, ahubwo muri rusange:
- Hari ugukoresha imiti imwe n’imwe ifasha umutima gutera neza ku rugero nk’iyo mu bwoko bwa bêtabloquants cyangwa antihypertenseurs mu rurimi rw’igifaransa.
-Kunywa inzoga , itabi byose bigira ingaruka mbi ku myanya myibarukiro y’umugabo.
Prof. Vexiau we ashyira imiti mu nzego enye kandi akanavuga ko imiti ikoreshwa ku bantu barwaye diyabete ari na yo ikoreshwa ku bantu bafite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
1-Hari imiti inyuzwa mu kanwa : iyi miti ituma amaraso agera mu mubiri hose bigafasha gukora kw’igitsina ndetse umwanya munini.
2-ikindi ni uburyo bw’imyitwarire : ubu buryo ntibukwiye kwirengagizwa kuko bushobora kugira icyo bukemura nk’uko bikomeza bisobanurwa na Prof. Vexiau aho agira ati : « Ikibazo cyo kutabasha gutera akabariro kirakomeye kuko kigera ku bwonko kandi ari bwo usanga bugena imyitwarire y’umuntu. Iyo umuntu agumye muri ubwo burwayi rero bituma ubwe nta cyizere yigirira, bivuga ko atitaweho kudakora kw’igitsina bishobora kuba intandaro yo gutandukana kw’abashakanye (ikibazo gikomeye cyane).
3-Imiti inyuzwa mu nshinge : iyi miti yinjira mu mitsi y’umuntu igatuma amaraso na yo abasha kunyuramo neza ari byo biza gutuma igice cy’igitsina kigeramo amaraso ahagije kigakora nk’uko bikwiye. Ubu buryo rero ni umurwayi akenshi ubwihitiramo.
4-Uburyo bwo ni ukubagwa ku gice cy’imyanya myibarukiro y’umurwayi : ubu buryo yagize ubwa nyuma y’ubundi, bukoreshwa mu gihe ubundi buryo bwananiranye. Ibi rero bituma igitsina gikora, ariko ku buryo butari ubwa karemano (artificiel).
Baza Shangazi
Urwego News
Umugabo, Diyabete, Imibonano Mpuzabitsina
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment