Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Bahawe amasura y’abandi bantu bitabye imana

Abantu babiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ubu bamaze kubagwa ubwo bahabwaga amasura mashya nyuma yo kugira ibibazo byatumye amasura yabo yangirika. Nkuko tubikesha “Medical News Today”, ubu abagabo babiri bamaze gushyirwaho andi masura mashya kandi hakaba hizewe ko bazakira neza nta kibazo ndetse banakangurira ko abantu baba bifuza kuzafashisha ibindi bice by’umubiri wabo igihe bazaba bitabye Imana bakomeza kubagana.

Nkuko byatangajwe na Dr Jean-Michel Dubernard, avuga ko ubusanzwe hari hamenyerewe guha abarwayi bimwe mu bice by’umubiri bizwi cyane nk’impyiko, imboni n’ibindi nkuko bisanzwe bikorwa abaganga b’inzobere bari basanzwe babaga umurwayi bakamukuramo igice cy’umubiri gifite ikibazo bakagisimbuza ikindi kizima kiba cyaratanzwe n’undi muntu.

Igeragezwa rya mbere ryo gutera k’umurwayi isura nshya ryakozwe mu kwezi kwa 8, 2004 bukorewe ku mugabo w’umushinwa w’imyaka 30. Mu kwezi kwa kane tariki ya 13, 2006 hakozwe irindi geragezwa mu bitaro bya Xijing Hospital mu Bushinwa no mu bitaro bya Fourth Military Medical University ariko bikaba byaragiye bidatanga umusaruro mwiza nkuko byifuzwaga.

Nkuko bikomeza bitangazwa na Dr Bernand Devauchelle, avuga ko ari intera igaragara imaze kugerwaho mu buvuzi kuko bigiye kuba igisubizo ku bibazo byari bifitwe n’abarwayi bagize ibikomere bikabije mu maso, ibibazo by’ubushye bwo mu maso n’ibindi…

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo