Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Benshi Mu Bagore Bakora Imibonano Mpuzabitsina Batabishaka

Icyegeranyo gikorwa buri mwaka n’urubuga rw’abagore WomenTALK, bayobowe n’umuryango wita ku buzima bw’abagore HealthyWomen, kiragerageza kwiga ku buzima bwo mu ngo ku bagore kuva ku myaka 18 bagera ku 1031.

Kimwe mu byagaragaye ni uko abagore iyo bageze mu ngo, hari bumwe mu burenganzira bari bafite mbere buhinduka. Iyo bageze mu ngo nk’uko bivugwa mu bushakashatsi, ngo ntibaba bagikora imibonano kubera ibyishimo bakurikiranye, ngo ahubwo usanga bayikorera ko ari itegeko ry’umutware w’urugo. Abegera kuri 42% gusa ni bo basubije ko bashimishijwe n’ubuzima bujyanye n’uko bakora imibonano mpuzabitsina mu ngo zabo.

Abagera kuri 51% mu bakozweho ubushakashatsi bumva ko gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye inshuro imwe mu cyumweru bihagije, 33% gusa ngo nibo bakora imibonano hafi buri munsi mu gihe abasaga 66% ngo bakora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe mu minsi 7 cyangwa ntibanayikore.

42% by’abagore bemera ko ubuzima bujyanye n’imyororokere ari ingenzi ku buzima bwabo bwose.

Elisabeth Battaglino Cahill, umuyobozi w’akanyamakuru HealthyWomen asobanura agira ati: "Uretse kuba bituma abashakanye biyumvanamo cyane, gukora imibonano mpuzabitsina umwanya uhagije ngo bigabanya umunaniro (stress), gutera akabariro kandi byongera ingufu z’abasirikare barinda indwara (système immunitaire), ikindi bigabanya ibinure."

Ku bwa Naomi Greenblatt, inzobere mu bijyanye n’imitekerereze (psychiatre spécialisée) ku buzima bw’abagore, agira ati "bigenda bigaragara ko abagore badakora imibonano ku bwo gushaka ibyishimo, ahubwo bayikora kubera agahato bashyirwaho n’abagabo babo".

Naomi akaba agaruka ku cyegeranyo cyakozwe na Royal Edinburg Hospital kugira ngo imigirire nk’iyo yo guhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina ihinduke, ati: "Abagore bakora imibonano mpuzabitsina byibuze inshuro 4 mu cyumweru, usanga bibagabanyiriza gusaza kugeza ku myaka 10."

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo