Bavuga ko umugore yasamye iyo intanga ngore yahuye n’intanga ngabo, muri kimwe cya gatatu cy’ishami ry’umura uturutse ku turerantanga-ngore bita Ovaire. Ibyo bigakorwa kuko ubwonko buba bwavubuye imisemburo ituma intanga zihisha n’umura ugategurwa kugira ngo wakire umwana. Iyo butabikoze rero ntabwo umugore asama. Ariko Abanyarwanda benshi bavuga ko umuntu ashobora gusama inda nyuma y’igihe akayibura. Ari byo bita “guhirima kw’inda”.
Abanyarwanda bavuga ko impamvu yo guhirima kw’inda ari uko baba babaroze abandi ngo birizana umugore wari utwite akayibura, maze inda ikagenda ikajya mu mugongo ikibera urutare. Kuba izagaruka no kutagaruka byo ntibabivugaho rumwe.Nubwo ariko abantu bavuga ko inda zabo zihirima, Dr Muremangango Aphrodis, Umuganga ku ivuriro ryigenga ryitwa Ihumure avuga ko izo nda bavuga zihirima ziba zitabayeho ahubwo ari inda bita izo mu bitekerezo (grossesse imaginaire), kuko akeshi umugore aba ahangayikishijwe no kubona urubyaro cyane bigatuma ubwonko bubyakira nabi bukareka kuvubura ya misemburo ya oestrogene na Projesteroni bituma intanga zihisha, umura ugategurwa hakaba inda, cyangwa hagasohoka amaraso ari yo bita imihango y’abagore. Mugihe rero iyi misemburo ubwonko bwayivubuye ku kigero gito, cyangwa ntivuburwe, umubgore iyo abonye atabgiye mu mihango agira ngo yarasamye.
Dr Muremangango ati “Iyo umugore yatwaye inda yo mu bitekerezo, hari igihe agaragaza ibimenyetso byinshi by’umugore utwite kuko ubwonko ari bwo bubikora. Nko guhurwa, guciragura, yewe n’inda iraza rwose kuko na we agira ukuntu abigendera, akitwara rwose, yakubwira ko atwite wamureba ukavuga uti uyu muntu rwose aratwite. Gusa ategereza amezi icyenda, ya yandi babariraho, yabona atabyaye ati “iInda yanjye yarahirimye, yagiye mu mugongo, yabaye ibuye n’ibindi.”
Uretse guhangayika kandi ngo hari igihe umugore agira imirire mibi na byo bikagira ingaruka ku bwonko ntibuvubure ya misemburo. Umugore abona atagiye mu mihango yatangira guhinduka ku ruhu, amatama akabyimba, na we akagira ngo yarasamye kandi ari ingaruka z’imirire mibi.
Ikindi gishobora gutuma umugore yibwira ko yasamye, muganga Muremangango avuga ko hari igihe agira ibibyimba mu nda bikaba byinshi nk’amagi y’ibikeri, bigakura nk’inda nawe akaba yagira ngo yarasamye. Ibi rero ngo bikaba bibi cyane kuko bitinze bishobora gutuma arwara kanseri yo mu mura.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo gutwara inda zo mu bitekerezo cyangwa zihirima, ngo biba byiza ku mugore uwo ari we wese kujya kwa muganga akipimisha igihe aketse ko yasamye, akaba yamenya niba atwite koko, cyangwa icyo atwite ari umwana koko atari bya bibyimba, akaba yavurwa hakiri kare bitaramuteza ibibazo bikomeye. Kandi iyo bitinze, kumwumvisha ko adatwite kandi we yari azi ko atwite, bigora abaganga ndetse n’umugore bikamugora kubyumva. Ikindi ni uko abantu bajya bipimisha mu gihe bagize ikibazo cyo kutabyara kuko hari igihe aba ari ikibazo gishobora gukemukira kwa muganga kuruta uko umugore yahozwa ku nkeke ngo ntabyara kandi n’umugabo ashobora kuba ari we ufite ikibazo cyo kutabyara bikitirirwa umugore wenyine.
0 comments:
Post a Comment