Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Bimwe mu bintu bibabaza umuntu mbere y’uko apfa

Ibi ni ibyashyizwe ahagaragara n’umuforomokazi wo mu gihugu cya Australia, agendeye ku buhamya butandukanye yagiye ahabwa n’abarwayi aho yari ashinzwe kwita ku barwayi b’indembe.

Dore ibintu bitanu by’ingenzi ngo bibabaza umurwayi ugeze mu marembera y’ubuzima, nk’uko uyu muforomokazi Bronnie Ware yabitangarije The Guardian.

1. Iyo nza kuba narashoboye kubaho uko mbyifuza, simbeho uko abandi bifuza

Ngo igihe cyose umuntu abona ko urugendo rwe rwo ku isi rurangiye ni bwo atangira gusubiza amaso inyuma akabona ko hari ibintu yagombaga gukora atakoze kubera utekereza uko abandi bamubona, bityo agasanga mu buzima atarahisemo neza.

2. Iyo ntaza kwita ku kazi cyane

Aha yavuze ko ngo abagabo benshi ari bo bababazwa n’iki kintu cyo kuba batarigeze bita cyane ku burere bw’abana babo ndetse no ku miryango yabo muri rusange kubera akazi.

3. Iyo nza kuba naravugaga icyo ntekereza cyose

Aha ngo benshi banga kuvuga ikibarimo kugira ngo batiteranya na bagenzi babo, nyamara ngo ibi bigira ingaruka mu gihe umuntu arembye ngo kuko yumva ko mu kwanga kuvuga icyo atekereza hari uwo yabangamiye, akabogamira ku wundi.

4. Iyo nza kubana neza n’inshuti zange

Abantu benshi ngo bababazwa n’ubucuti batakaje mu buzima bwabo ndetse no kuba ntacyo bakoze kugira ngo ubwo bucuti ntibabutakaze. Aha rero ngo buri wese ababazwa n’inshuti ze iyo agiye gupfa.

5. Iyo nza kuba narishimishije uko nshoboye

Iki ngo ni kimwe mu byatangaje uyu muforomokazi, kuko ngo abarwayi benshi babona ko ibyishimo, kwishimisha byari ngombwa ku munota wa nyuma, bityo ngo bakababazwa no kuba barafashe ubuzima nk’intambara ntibamenye ko no kwishimisha ari ngombwa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo