Nk’ibisanzwe ubuki bugira amoko menshi : Hari ubuki buva mu bihingwa, hari n’ubundi bukorwa cyane ko bizwi ko umwuga wazo ari ugukora ubuki.
Ubuki rero ngo bushobora gukoreshwa mu gusuzuma indwara nyishi ; muri zo hakaba harimo imitezi yandurira akenshi mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.Mu buki habamo amazi, na vitamini B1, B2, B3, B5, B6, B8, B9, B12, A, C, D, E et K) ndetse na potassium, magnésium, calcium, fer, cuivre, silicium, manganèse bifasha mu mikurire y’ubuzima bwa muntu ndetse byose bikaba byanavamo imiti isuzuma indwara nyinshi.
Abantu benshi bubaha ubuki kuko ngo burya bwakoreshejwe kuva kera mbere y’ivuka rya Yesu haba mu biribwa ndetse no mu kuvura. Na nubu kandi abavuzi ba gakondo baracyabukoresha mu kuvura indwara za kinyarwanda.
Gusa iyo ibintu byose bibaye byinshi ntibiba byiza kuko n’ubuki ubufashe cyane bwakuviramo ingaruka nyishi nko gushishuka inda ndetse n’ibindi bikomoka ku gufata intungamubiri zikabije.
0 comments:
Post a Comment