Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Birashoboka kwirinda kanseri yo mu bwonko iterwa na terefoni

Mu Rwanda, uburyo bw’itumanaho buragenda butera imbere, ugereranyije n’imyaka yashize cyane cyane mbere ya 1994. Iri terambere ry’itumanaho akenshi rikaba rigaragarira kuri telephone zigendanwa, usanga zifitwe n’umubare utari muto w’Abanyarwanda, baba abafite akazi cyangwa abatagafite. Ibi akenshi bikaba biterwa n’uko ibiciro byo guhamagara byagabanutse ku buryo bugaragara.

Nyamara nubwo izi telefoni zigendanwa zikomeje kwiyongera mu bantu, zifite ingaruka mbi ku buzima bw’abazikoresha harimo no kwandura kanseri y’ubwonko. Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’Abafaransa bwemeza ko umuntu ukoresha telefone igendanwa nibura iminota 30 ku munsi, mu myaka icumi ashobora kuba amaze gufatwa n’iyi kanseri. Wari wumva ufite umunaniro, umunabi utazi aho bituruka? Akenshi gukoresha telephone igihe kirekire, bitera umuntu kumva afite umunaniro atazi aho uturuka, umunabi n’ibindi.

Dore zimwe mu nama ugomba gukurikiza mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi za telefoni:

1. Kutavugira kuri telefone igihe uri kugenda. Waba urimo kugenda n’amaguru, imodoka, igare n’ibindi.

2. Kwirinda kubika telefoni igendanwa mu mufuka w’ipantalo kuko byangiza imyanya myibarukiro.

3. Gushyira telefone igendanwa nibura muri cm 50 uvuye aho umutwe wawe uri igihe uryamye. Binashobotse nijoro jya urara uzimije telefone.

4. Ku bagore batwite, birabujijwe gukoresha telefoni kuko birinda umwana uri mu nda. .Abana bari munsi y’imyaka 15 na bo ntibemerewe gukoresha iyi telefone igendanwa.

5. Kugabanya inshuro no gushyira intera mu ikoreshwa rya telefone.

6. Guhinduranya amatwi igihe uvugira kuri telephone, si byiza ko ukoresha ugutwi kumwe kugeza igihe gushyushye.

7. Ni byiza gukoresha ubutumwa bugufi (SMS) kuko bigabanya ingaruka ziterwa na telefoni igendanwa.

8. Kutavugira kuri telefone igendanwa igihe utwaye imodoka. Uretse ko byateza n’impanuka, ingaruka zikagera no ku bo utwaye.

9. Kwirinda ko telefone ari yo ugira igikoresho kikubyutsa cyangwa kikwibutsa (alarm)

10. Biba byiza gukoresha ekuteri zo mu matwi (ecouteurs) mu gihe uvugira kuri telefoni kuruta kuyishyira ku gutwi uko yakabaye.

Biragoye kubahiriza ibi byose kugira ngo umuntu yirinde ingaruka mbi za telefoni igendanwa, ariko tugomba kuzirikana ko nta cyaruta ubuzima bwacu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo