Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Nyamweru ni iki

Ikibazo cyo kuba ikinyabuzima cyakwisanga ari nyamweru kibasira ibinyabuza byose bigira urutirigongo (vertebrates) kandi kikaba ari akoko kuko kiva ku muntu kijya ku wundi bafitanye isano, yaba iya bugufi cyangwa iya kure.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa wikipedia, ibura rya pigment yitwa "melanin" mu mubiri ni yo ntandaro ya byose yo kugira ngo ikinyabuza icyo ari cyo cyose kivuke ari nyamweru, ugasanga gifite n'ibibazo bitandukanye byo kugera ahantu hari urumuri rukabije kuko ruba rubibangamiye kubera amaso aba afite imboni yagutse cyane ugereranije n'ibindi.


Ba nyamweru usanga bafite ikibazo kitoroshye cyo kunyeganyeza imikaya y'amaso kugira ngo babashe kureba hirya no hino. Umuntu wa nyamweru, amaso ye aba abuze igice bita fovea gituma ijisho rikora uko bikwiye.


Uruhu rw'umuntu wa nyamweru rukunze kwibasirwa n'izuba bityo ibyago byo gufatwa na kanseri yarwo bikiyongera.


Kubera ukuntu ba nyamweru baba batandukanye n'abandi mu muryango, bakunze guhura n'ikibazo cyo kunenwa, ariko kandi abantu bari bakwiye kubafasha uko bishoboka kuko iyo bitaweho bagerageza gukora byinshi byabateza imbere.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo