Abahanga mu by’ubuvuzi bo mu gihugu cya Espagne baremeza ko ngo abarwaye umutima cyangwa abagira ibibazo by’umutima baba bafite ingorane zikomeye mu gihe cya mu gitondo kurusha andi masaha yose asigaye y’umunsi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abo baganga bo mu gihugu cya Espagne bugashyirwa mu kanyamakuru kitwa « Heart Journal » bemeza ko uburyo amaraso aba atembera mu mubiri kandi abifashijwemo n’umutima ari na wo uyatunganya, mu gihe cya mu gatondo haba hari gukorwa akazi gakomeye kandi kenshi ku buryo umutima uba usabwa imbaraga zidasanzwe bityo umurwayi wawo akaba ahura n’ingorane zikomeye kuko umutima uba ushaka gukora akazi udashoboye.
Ibi rero bikaba ngo bigomba kubera isomo abagira ibibazo by’umutima bakirinda kugira ibibatera ingorane zakwiyongera kuri crises cardiaque mu masaha ya mu gitondo kuko biba bitoroshye na mba mu ruganda rw’amaraso.
Baza Shangazi
Urwego News
Crises cardiaques : Ibibazo by'indwara z'umutima bikomera mu gitondo kurusha andi masaha asigaye y'umunsi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment