Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Waba uzi indwara yo gupfuka imisatsi ari yo “Alopécie androgénétique”

Ubusanzwe umuntu ashobora gutakaza imisatsi hagati ya 20 na 50 ku munsi, kuko nubundi imisatsi yacu iramera igakura hanyuma igapfa. Gusa umuntu ashobora gupfuka imisatsi myinshi mu gihe kirekire ku buryo ku mutwe hasigara hagaragara uruhara. Igihe bigenze bityo byaba ari ikibazo, ugomba kugana muganga w’inzobere ku ndwara z’uruhu (Dermatologue) kuko ari we uzobereye ku by’misatsi.

Muganga ni we uzakurebera niba utarwaye indwara yo gupfuka imisatsi ari yo “Alopécie androgénétique” iyi ndwara ikaba iterwa níbintu bitandukanye ariko kandi ikanavurwa.

Dr Dr Corinne Jouanique, umuganga w’uruhu (Dermatologue) avuga ko iyi ndwara yo gupfuka imisatsi, « Alopecie » ku bagore kuko ku bagabo bavuga « Calvitie » ngo iterwa no kuba uruhu rw’imisatsi rworoshye bitewe n’imisemburo y’abagabo testosterone ikaza ku isonga cyangwa karemano y’umuntu (uko ateye).

Ibitera iyi ndwara ku bagore rero bikaba ari byinshi nk’uko bikomeza bisobanurwa na Dr Corine Jouanique:

- Kuba imisatsi itabasha kwihanganira imihindagurikire y’imisemburo,
- Imisatsi ishobora gupfuka mu gihe cyúbwangavu (puberté), nyuma yo gutwita cyangwa mu gihe cyo gucura (menopause).

Iyo ndwara kandi ishobora no guterwa n’úburyo bwo kuboneza urubyaro butamenyerewe.
Hari n’ibindi ariko bishobora kongera iyo ndwara nk’umunaniro udashira (w’akarande), cyangwa kubura fer, gutakaza ibiro, ibibazo bya thyroïde, tutibagiwe no guhindagurika kw’ibihe. Nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’uruhu ngo dutakaza umusatsi cyane mu ihe cy’urugaryi n’igihe cy’umuhindo (printemps et automne).

Uramutse ufite iki kibazo cyo gupfuka imisatsi ku buryo bukabije rero wagana muganga w’inzobere akareba niba ari ibisanzwe cyangwa urwaye kuko iyi ndwara ibasha kubonerwa imiti.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo