Akenshi usanga abagore benshi batwite bamenya ko barwaye diyabete ari uko hakozwe ibizamini byo kwa muganga mu gihe batwite baje kwipimisha. Hari igihe iba ari diyabete y’ubwoko bwa kabiri (diabetes de type 2) iba itaramenyekanye mbere cyangwa diyabete iza kubagore igihe batwite (Gestational Diabetes). Nkuko tubikesha HARRISON`S principal of internal medicine, 17th edition. Diabete ni indwara ituma isukari izamuka ikarenga urugero rusanzwe mu maraso bikaba mu gihe umugore atwite ariko yamara kubyara igasubira kugipimo gisanzwe.
Umugore utwite asanzwe arwaye diyabete (pre-existing Diabetes, type 1 or 2).
Iki gitabo gikomeza kivuga ko, Ababyeyi barwaye diyabete bashobora gusama kimwe n’umugore utayirwaye, uwo nguwo akeneye kwitabwaho cyane kubera ibibazo diyabete ishobora gutera ku mwana cyangwa kuri nyina. Akeneye kugirwa inama ku kamaro ko gusama yabanje kubitegura.
Dore ibyo agomba kwitaho:
-Uko inda za mbere zamugendekeye, ubuzima bwe muri rusange, uko acungana n’ubwo burwayi,
-Kureba umuvuduko w’amaraso,
- Kureba muganga w’amaso,
-Kureba muganga w’ibyo mu mutwe,
-Kubonana na muganga wa diyabete arebe ku mirire ye, amenye ko mu gihembwe cya mbere ashobora kugira kugabanuka w’isukari, naho ibindi bihembwe isukari iriyongera kubera imisemburo,
-Gukoresha ibizamini byose by’umubiri,
-Ibizamini kuri diyabete: HbA1c, impyiko…
Uko wamenya ko umugore ashobora kugira indwara yo kwiyongera kw’isukari igihe atwite
Hagomba kwitabwaho mu kureba abagore basamye bashobora guhura n’ikibazo cyo kurwara iyo ndwara. Abo diyabeti ishobora kwibasira muri iki gihe ni aba bakurikira:
1. Usamye afite hejuru y’imyaka 35,
2. Yarigeze kubyara abana banini hejuru y’ibiro 4 kg,
3. Mu miryango harimo urwaye diyabete,
4. Yarigeze kuyirwara,
5. Yarigeze kugira ibibazo abyara,
6. Afite umubyibuho ukabije.
Igihe isukari ikomeje kwiyongera, umubyeyi ashobora kugira ibibazo bikurikira :
KU MUGORE
-Kubyara umwana udashyitse,
-Kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso,
-Gupfa kw’umwana,
-Umwana agapfa akivuka,
-Kwangirika kw’amaso,
-N’izindi ndwara.
KU MWANA
-Umwana munini cyane,
-Umwana muto cyane,
-Kuvukana ubundi burwayi,
-Kuvuka adashyitse.
Mu gihe umenye ko warwaye ni byiza gushaka abaganga ngo bagufashe, kandi igihe ugiye gusama ni byiza kubanza kubitegura ugabanya ibiro ku badasanzwe bakora imyitozo ngororamubiri.
Baza Shangazi
Urwego News
Diyabete ku mugore utwite (gestational diabetes)
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment