Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibimenyetso byakuburira ko ugiye gufatwa na diyabete(Igisukari) y’ubwoko bwa 2

Diyabete ni indwara igenda yongera umubare wabo ifata mu gihugu cyacu, ikaba ifata ikigero cy’imyaka yose. Ni indwara igabanyijemo ibice bibiri; ku buryo bworoshye ubwoko bwa mbere bufata abari munsi y’imyaka 30, naho ubwoko bwa 2 bugafata abari hejuru yayo. Mu nkuru zitaha tuzarebera hamwe ibizitandukanya.

Gusa muri iyi nkuru tugiye kureba ibimenyetso byakuburira ko uri hafi gufatwa nayo.

Kugira inyota: Uku gushaka ibyo kunywa biherekezwa no gushaka kwihagarika,gusonza,kuma iminwa,kugabanuka ibiro cyangwa bikiyongera cyane.

- Kurwara umutwe: Kurwara umutwe bya hato na hato byaba ari ikimenyetso cya Diabetes. Kurwara umutwe udafite ikiwutera ndetse no kugira ibirorirori mu maso n’umunaniro biri muri bimwe mu bimenyetso bya diabete.

- Indwara z’uruhu: Hari n’igihe bigera ko umenye ko ufite diyabete waratangiye kuzahazwa n’indwara zitandukanye

- Kunanirwa no gutera akabariro: Kunanirwa gutera akabariro nacyo ni ikimenyetso

- Kunanirwa gutera akabariro nacyo ni ikimenyetso: Ubundi iki ni ingaruka ya diyabete yageze mu mubiri ariko nkuko twabivuze hari abaza kwa muganga yaratangiye kubazahaza. Ushobora kwibaza se diyabete no gutera akabariro bihurirahe?

Ubundi diyabete irangwa nuko mu mubiri isukali yiyongera hanyuma ya sukali ikangiza udutsi tw’igitsina(blood vessels and nerves endings of penis).

Hari ingamba wafata kugirango ugabanye ibyago byo gufatwa nayo:

1. kugabanya umubyibuho cyangwa ukabyirinda
2. kutanywa inzoga n’itabi
3. Gukora imyitozo ngororamubiri
4. Kutarya ibinyamasukari byinshi

Gusa hari nibyo utakirinda kandi bifasha diyabete gufata umurwayi:

1. gutwita: iyi diyabete iza ku cyumweru cya 24 utwise,igafata 3% by’abagore batwite. Impamvu nuko imisemburo(hormones) ikorwa n’ingobyi y’umwana (placenta) ituma agira ubudahangarwa ku musemburo wa insulin.

2.Ubwoko: Abantu bafite inkomoko ya hisipaniya,kavukire k’amerika,abanyafurika,ndetse n’aziya bafite ibyago byo gufatwa na diyabete

3.Umuryango: Kuba ufite umuvandimwe cyangwa ababyeyi bafite diyabete byongera nabyo ibyago

Source: Umuseke: com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo