Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Dore uburyo ushobora gukoresha wirinda ubukonje bukabije

Abahanga bagaragaje ko umuntu ashobora kugira imbeho ikabije ndetse ikaba yamuviramo indwara y’ubutita bita ‘hypotermie’ (soma hipoterimi) mu ndimi z’amahanga, bakaba baratanze uburyo ushobora gukoresha mu kwirinda ubukonje bukabije.

Nk’uko babivuze ko kuba mu bukonje bukabije bishobora gutera indwara yitwa hypothermie mu rurimi rw’Igifaransa, indwara yo kugira ubukonje bukabije, ubu burwayi bukaba burangwa n’ibimenyetso nko kuzana urumeza, gutitira, kugira ibitotsi kandi ntusinzire neza, gutakaza ubwenge, no kuvuga biruhanije; ibi umuntu ubifite agirwa inama yo gukora ibi bikurikira :

1. Kwirinda kuba mu mbeho no mu muyaga ndetse no gusohoka mu gicuku.

2. Kwirinda umuyaga mwinshi ndetse n’ubushyuhe bukabije

3. Kwambara imyambaro itanga ubushyuhe, kwitwikira mu mutwe n’ibiganza kutagumishamo imyambaro ikonje.

4. Uramutse uvuye mu mbeho, ni byiza gufata ibinyobwa bishyushye (bidasembuye) ndetse n’ifunguro rikwiriye.

5. Kumenya uko igihe kimeze mbere yo kuva iwawe, ku bantu baba mu bihugu bikonje babagira inama yo kujyana imyambaro ishyushya (ibiringiti) ndetse n’ibinyobwa bishyushye ku kazi kabo mu gihe barimo gukora.

6. Ku bantu bakunze kugira imbeho ikabije bagirwa inama yo kujya begera muganga ndetse bakirinda kubaho bonyine.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo