Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa n'impamvu umuntu afatwa n'isereri "dizzness" akitura hasi

Abantu benshi bakunze guhura n'ikibazo cyo kugira isereri bagata ubwenge "loss of consciousness" bakitura hasi igihe runaka hanyuma bakaza kuzanzamuka, rimwe na rimwe abantu bakabyitiranya n'indwara y'igicuri dore ko na yo bijya gusa mu kwigaragaza ku muntu ukirwaye ariko bigatandukanira ku kiba cyabiteye.

Nk’uko tubikesha urubuga http://www.emedicinehealth.com kugira isereri biterwa n'ibindi bibazo by'indwara umuntu aba yibanira na zo rimwe na rimwe atanabizi ariko ntizigaragaze ibimenyetso kuko ziba zitaragera kure hashoboka. Muri ibyo bibazo, umuntu yavuga:


-Umuvuduko udasanzwe w'amaraso "high blood pressure" utuma ubwonko bwangirika


-Umuvuduko muke w'amaraso uterwa n'indwara zifata umutima, amaraso make no gufata imiti uko umuntu yiboneye.


Hanyuma, urubuga rukomeza rusobanura byimbitse indwara zishobora gutera umuntu kugira isereri.


Indwara zifata umutima ari zo:


1. Gutera kudasanzwe k'umutima


2. Gutera cyane k'umutima


3. Gutera gahoro k'umutima


4. Indwara zifata imikaya y'umutima


5. Gufata imiti uko umuntu yiboneye


Indwara zifata ubwonko:


1. guhagara kw'amaraso atemba agana mu bwonko


2. Impanuka zanginza ubwonko


3.Kanseri ifata ubwonko


Umuntu ashobora kugira isereri na none itewe n'imibereho ye itari myiza:


-Igihe isukari yo mu mubiri yabaye nke


-Igihe yabuze amazi ahagije mu mubiri


-Igihe umwuka mwiza wa oxygen wagabanutse afite ikibazo cy'ibihaha

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo