Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ese gututubikana bikabije biterwa ni iki?

Gututubikana bikabije mu biganza, mu birenge ndetse no mu kwaha bikunda kubangamira cyane ababa bafite icyo kibazo. Abafite iki kibazo ni benshi ariko ntabwo babona ubufasha bukwiye kugira ngo bakemure iki kibazo kandi kuri ubu abaganga bafite uburyo bwiza bwo kugikemura.

Dogiteri Philippe Abimelec, Muganga w’uruhu mu Bitaro Saint Louis byo mu Bufaransa asobanura ko gututubikana biterwa n’uko habayeho ukwiyongera k’ubushyuhe bw’umubiri buturutse ku bushyuhe nyine ubwabwo, imyitozo ngororangingo cyangwa se uburwayi. Bishobora guturuka kandi ku byiyumvo. Imvubura zitera uku gututubikana zikaba ari nyinshi mu biganza, munsi y’ibirenge no mu kwaha kandi bikaba binaterwa n’imikorere y’ubwonko. Gututubikana bikabije (hyperhidrose) bikunda kwibasira cyane ingimbi, ikanibasira cyane abantu bari hagati y’imyaka 30 na 40 hanyuma ikanagenda igabanuka bitewe n’imyaka. Gutubikana bikabije mu biganza ndetse no mu kwaha akenshi binaterwa n’umunaniro (stress).

Gutubikana bikabije mu kwaha birabangama cyane kuko usanga imyenda yarazanye amabara kubera ibyuya ndetse ikanangirika, naho gututubikana munsi y’ibirenge bishobora gutuma udukoko (bactéries) tuba twinshi mu birenge, ibi na byo bikaba byatera izindi ndwara nyinshi. Abahanga kandi bakomeza bavuga ko gututubikana munsi y’ibirenge binatuma inkweto zangirika vuba naho iyo umuntu atutubikana cyane mu ntoki bituma umuntu yumva ko abangamye muri sosiyete kuko akenshi anatinya gutanga umukono kuko mu ntoki ze haba hatose, ntabe yakora ku mpapuro tutanirengagije kandi umwuka mubi w’ibyuya.

Mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara rero bakomeza bavuga ko wakoresha za déodorants ndetse na chlorure d'aluminium zaba ari izikoze ku buryo bw’amazi cyangwa se amavuta ariko banakomeza batanga inama ko zigomba gukoreshwa ari uko wamaze guhanagura neza ndetse aho ugiye kuzishyira nko mu kwaha humye ariko akenshi iyo ugerageje iyi miti bikanga inama nziza ni ukwegera umuganga w’uruhu akagusuzuma akaba yakubwira impamvu ibitera.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo