Uretse kumara abantu inzara, ikirayi gifite n’umumaro ukomeye cyane mu kurinda no gukiza indwara nyinshi abantu benshi batazi kugeza ubu.
Ikirayi gikizwe n’ imyunyu itandukanye nka potasiyumu, ubutare (bwongera amaraso), kalisiyumu, silise, fosifori, sodiyumu. Ndetse habonekamo na proteyine n’amavitamini menshi n’izindi ntungamubiri. Ikindi tutakwibagirwa ni uko kitananiza imyanya inoza ibyokurya mu migogorere yacyo.Bumwe mu bushobozi bwacyo mu kwirukana indwara bugaragirira muri ibi bikurikira : iyo wogeje neza ikirayi kinini bihagije ukagikuramo umutobe, ukawunywa wawuvanze n’ubuki kandi ukawufata ari nta kindi wari washyira mu nda, ubuza ibyokurya kuborera mu nda no gusiga imyanda mu mubiri bigatera n’imyuka mu nda, ukarwanya imikorere mibi y’igifu n’iy’amara, urwanya indwara ziterwa no kubura vitamini C (scorbut), ukiza ibisebe byo mu gifu n’amara, urwanya indurwe irenze urugero mu gifu, urwanya impiswi, kwituma impatwe, rubagimpande, indwara zo mu ngingo na gute (goutte).
Igihe uryaryatwa mu myanya imwe n’imwe y’umubiri bikaba byagutera no kwishimagura cyangwa kubabirwa, wakoroherezwa no gukubetaho ikirayi waharuye kikamera nk’igisekuye.
Iyo ucaniriye amababi yacyo mu mazi iminota 10, ugashyira ikiyiko cy’amababi asekuye muri litiro y’amazi ukavanga maza ukayasuka mu yandi menshi maze ukicaramo, ngo bishobora kuba umuti w’indwara ya karizo (hémorroïdes).
0 comments:
Post a Comment