Mu gihe usanga abanywi b’itabi bavuga ko ngo byaba bibarinda guhangayika, umunaniro ukabije ndetse ngo bikanabagabanyiriza ibibazo ariko ngo bihabanye n’ukuri kuko ngo ahanini usanga ahubwo itabi ritera guhangayika n’umunaniro ukabije ku urinywa nubwo aba yibwira ko ari kubirwanya, nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti: destinationsante.com.
Nk’uko uru rubuga rukomeza rubivuga ngo usanga abanywi b’itabi bitiranya iki kintu kuko ngo aho kugira ngo ribagabanyirize ibi bibazo n’umuhangayiko ahubwo ngo ribyongera kurushaho kuko ngo iyo uricanye habaho kwiyongera gukabije k’umuvuduko w’amaraso, imijyana y’amaraso ikaguka, bikongera gutera k’umutima ari byo ntandaro yo guhangayika n’umunaniro ukabije.Rero ngo kuba abanywi b’itabi bavuga ko ribatera akanyamuneza no kumva baruhutse biterwa no kuba bitiranya umunaniro n’ibimenyetso by’umuhangayiko, umunaniro no kwiheba bitewe n’uko iyo bamaze kurinywa ari bwo imijyana yaguka bakumva basa n’abaruhutseho, bityo bakagira ngo ni byiza ariko ngo byangiza ubuzima bwabo. Kandi ngo iyo bamaze umwanya batarongera gukongeza irindi tabi barushaho kugaragaza ibimenyetso byo kwiheba birimo nko kurakara, kwiyumva nabi ndetse no kugira ibibazo mu mitekerereze udakuyemo no kwibagirwa kuko ya mikaya n’imijyana biba bimenyereye gukora cyane kugira ngo umutima utere cyane bikabibura hanyuma yakongera kurinywa akumva asa n’utuje akaba ari ho ahera avuga ko itabi rigabanya bya bibazo.
Cyakora ngo igitangaje ni uko ibi bimenyetso bigenda mu masegonda make iyo batangiye kunywa irindi tabi. Nubwo abanywa itabi bumva baguwe neza bitewe n’uko iyo bari kurinywa ibimenyetso byo kwiheba bigenda ngo ntibikuraho isano iri hagati yo kunywa itabi n’umunaniro nyamara abarinywa ngo iyo bategetswe kutanywa itabi bemeza ko nibongera kunywa bari bugubwe neza.
Nubwo kunywa itabi bigira ingaruka nyinshi ku mubiri zitandukanye, ngo hiyongeraho n’iki kibazo cyo kuba ritera umunaniro ukabije, guhangayika ndetse no kwiheba ku barinywa nubwo bo baba bavuga ko ngo ahubwo ari umuti w’ibi bibazo byavuzwe haruguru bitewe n’uko batabisobanukiwe neza.
0 comments:
Post a Comment