Agakingirizo ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu kwirinda virus itera SIDA ndetse no kuba umugabo asiramuye bivugwa ko aba afite amahirwe menshi yo kutandura virus itera SIDA mu gihe akoranye imibonanao mpuzabitsina idakingiye n’umugore wanduye.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’ubuzima bugaragaza ko agakingirizo gashobora kurinda virusi itera SIDA mu gihe umwe mu bakora imibonano mpuzabitsina yanduye. Naho kuba umugabo asiramuye ngo na byo biramufasha kuko ngo ntaho igikomere gishobora kugira n’umwe mu barimo gukora imibonano mpuzabitsina, gishobora guhurira n’igice cyandura vuba ari cyo bakata igihe basiramura umugabo.Ku ngo (couples) 3.297 zakoreweho ubushakashatsi, umwe muri buri couple yaranduye, bwagaragaje ko muri aba bantu 3.297 abagera kuri 86 ari bo gusa banduye mu gihe batangiye gukora imibonano mpuzabitsina umwe yanduye undi atanduye.
Amakuru dukesha Reuters aravuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’ubuzima zirangajwe imbere na James P. Hughes, umwarimu muri Kaminuza ya Washington, akaba n’inzobere mu bijyanye na kanseri, itsinda ry’abaganga bo mu bitaro bya za Kaminuza zo muri Johannesburg, Nairobi, Zambie ndetse n’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza mu Rwanda.
0 comments:
Post a Comment