Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ese mu Rwanda urukundo ruracyabaho cyangwa rushingiye ku mafaranga?

Iki ni ikibazo cyibazwa na buri muntu wese aho ari ku isi , ariko cyane cyane hano iwacu mu Rwanda aho hasigaye haradutse byinshi cyane bituma buri muntu asigaye avuga ko urukundo rutabaho. Iyo ubajije abasheshe akanguhe bakubwira ko urukundo ari ikintu cyiza kandi gifasha mu buzima.

Umwe aherutse kuvuga ati " Agakecuru kanjye tumaranye imyaka 40 karankunda nanjye nkagakunda " bivuze ko muri iyo myaka 40 babanye neza mu rukundo. Nubwo baca umugani mu kinyarwanda ngo ntazibana zidakomanya amahembe.

Urubyiruko rero rwo hano hanze ntirubikozwa ko urukundo rubaho, ibi bikaba ari zimwe mu ngaruka z’ibyo baba babona hanze hano bigenda biba ku ba stars. Umusore mu minsi ishize yaganiye na mugenzi we ati shahu nkubwire njye mbona Tiger ari umugabo kabisa ntakuntu wakwizirika ku kantu kamwe ngo wumve uryohewe, ibi byahise byakirwa na mugenzi we kandi ubona ko abyishimiye cyane , aho we yamusubizaga ko nawe ariyo nzira yayobotse akaba abona bigenda , nuko amasomo aba aratangiye.

Ikibabaje si ku ruhande rw’abahungu gusa usanga batemera ko urukundo rubaho, kuko no ku bakobwa naho usanga ari uko. Ibi bikaba nabyo bigaragarira mu ngero ngiye kubaha.

Kera nkiri mu mashuri yisumbuye bamwe mu bakobwa bajyaga banganira ko ku bwabo bumva umugabo udafite agafaranga ntacyo bavugana, Ibi najyaga ngirango ni imikino ariko nyuma naje gusanga ariko bimeze, kuko hanze aha umukobwa muvugana wambaye neza kandi ufite agafaranga. Iyo ubashije kumva ibiganiro bamwe muri bashiki bacu baba bavuga iyo week end irangiye wagira ubwoba.

Ukumva umwe ngo “Njyewe muri week-end hari ikigabo cyansohokanye ariko shahu naragikuye”, ukabona bose bamukuriye ingofero babyakiriye neza !!! Ibi bikaba byerekana ko bashiki bacu bamwe baba bishakira aho agafaranga kari kandi bakamenya kuba bikozeho bambaye neza. Hari uwigeze kunganiriza ambwira ko atabona ubwiza afite adakuye. Nahise mubaza niba yemera urukundo , yansubije byihuse ko kuri we urukundo ari amafaranga.

Aha twakwibaza niba amafaranga = Urukundo ?

Iki akaba ari ikibazo gikomeye gusubiza kandi gishyira benshi mu gihirahiro, aho baba badashobora kugira inshuti kubera uko bahagaze cyangwa se izo bafite zibaryarya kubera icyo bafite.

Si mu rubyiruko gusa kuko no mu basheshe akanguhe iki kibazo gisigaye kihaba kandi kikaba kimaze kuba inkeke. Ujya kumva ukumva abasore barateruye bari kuganira bati " komera sha ngo wa musaza ugenda muri Benz niwe wakwatse copine wawe.” Byumvikana ko uwo mukobwa aba agiye ku muntu umuruta ushobora no kuba amubyaye.

Aba basheshe akanguhe nabo nyuma yo kubona ko bahagurukiwe bakaba barize zimwe mu ngamba zikomeye , aho usanga umugabo wiyubashye w’imyaka 60 yasohokanye n’umunyeshuli uri kurangiza Kaminuza w’imyaka 24. Ibi bikaba bimaze iminsi bigaragara cyane hano mu Rwanda.

Aha nkaba nasoza mbwira urubyiruko ko urukundo rukiriho kandi ruzahoraho , igikomeye ni ukubasha gutoranya urufite mu baba baza bagusanga. Ikindi ni uko amafaranga n’ubwo ari ngombwa mu buzima, ntaho ahuriye n’urukundo na gato.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo