Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ku bagabo beshi, gukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi sibyo kamara!

Mu bushakashatsi yakoze, Philippe Brenot, umuhanga impuguke mu buganga bw’indwara zo mu mutwe ndetse no ku byerekeranye n’ubumenyi bw’igitsina, yagaragaje byinshi bitangaje ku mikundire n’imiterere y’abagabo. Mu nyandiko dukesha urubuga rwa doctissimo.fr, bigaragara ko mu miterere n’imikundire y’abagabo harimo byinshi bitangaje.

Burya uko umugabo ateye akabariro siko arangiza

Nk’uko uyu muhanga yabivumbuye muri ubu bushakashatsi bwe, abagabo 68% nibo bonyine bemeye ko uko bateye akabariro barangiza mu gihe abasigaye bemeza ko hari utuntu bumva turyoshye ariko ko batabyita mu bukuri ko baba barangije.

Kwikinisha

Muri ubwo bushakashatsi, Philippe Brenot yagaragaje ko byibura 87% bikinisha mu gihe 13% aribo bumva bibacira urubanza naho 40% babikora ku buryo abagore cyangwa abakunzi babo batarabukwa ngo bamenye ko babikora. Abagerageza kwinezeza muri ubwo buryo kandi babikora buri munsi bo ni 11%.

Mu bikinisha bose, 85% byabo babifashwamo n’amafilimi ndetse n’amafoto ya poronogarafi. Abakoreweho ubushakashatsi batangaje ko impamvu nyamukuru ibibatera ngo byaba ari ukugirango bibafashe kuruhuka.

Burya ubwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina ngo ntibihagije

Kuri 63% by’abagabo, ubwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina ngo sibyo bibanyura umutima kuko ngo nta sano rihambaye riri hagati yo gutera akabariro kenshi no gukundana by’ukuri.

Nubwo ngo kuri bamwe bavuga ko atari ngombwa, kudatera akabariro kenshi bitera amakimbirane hagati y’abashakanye dore ko ku bagabo benshi bibagora gutandukanya ibyifuzo n’ibyo baba bakeneye mu by’ukuri.

Abagabo benshi batinya kutanezeza abagore babo

Nk’uko ubwo bushakashatsi bwabigaragaje, ngo byibura 52% by’abagabo batinya cyane kuba umugore cyangwa umukunzi wabo atanyurwa mu byerekeranye no gutera akabariro.

Igitangaje kurusha ibindi ni uko uko umugabo ahangayikishwa no kunezeza umugore, ari naho hava impamvu yo kuba yananirwa kumunezeza kubera guhangayikishwa no kumunezeza.

Ihuriro ry’akabariro n’imikundire mu myumvire y’umugabo

Abagabo bagera kuri 60% bemera rwose ko akabariro kagira uruhare cyane mu mikundanire ya bombi naho 70% bo bemera rwose ko ibyo kunezeza abafasha babo ntacyo biba bibabwiye cyane ahubwo baba bibabarijwe n’uko bo banezerwa.

Abagabo 92% bo bumva ko urukundo no gutera akabariro bigendana cyane naho 80% bo baha agaciro kudacana inyuma kw’abakundana.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo