Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Eugenie Bampire Nyiramacibiri Yabyaye Impanga Arazijugunya Ararigita

Eugenie Bampire uzwi ku kabyiniriro ka Macibiri ukomoka mu mudugudu w’Akagarama, akagari ka Muyira, umurenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara aherutse guta abana babiri b’impanga b’abahungu ahita ahunga ndetse na bamwe mu bo mu muryango we barabateragirana kugera bashyizwe mu maboko y’abagiraneza b’abaturanyi.

Ku kigonderabuzima cya Kibirizi ni ho abo bana bari bari ku cyumweru tariki 07 Kanama. Ni abana b’abahungu babiri b’imibiri yombi bari mu kigero cy’amezi nk’abiri.

Urebye uburyo abo baziranenge banywanaga umurumba amata bari bahawe n’abagiraneza uhita ubona iminsi bamaze batikora ku munwa.

Udusatsi twabo tw’irende -nk’utw’izindi mpinja zose ziri mu kigero nk’icyabo- twarimo ibyatsi bimeze nk’ibishokoro kandi bambaye utwenda ubona ko twaba twarabanje kwambarwa n’abandi.

Izo mpinja zombi ngo ni iz’umugore witwa Bampire Eugenie ukomoka mu mudugudu w’akagarama, akagali ka Muyira mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara.

Bateragiranwe na nyina ndetse n’imiryango yabo

Bampire ubusanzwe ngo utagira umugabo uzwi n’amategeko yazanye izi mpanga hamwe na mukuru wazo, ugeze mu kigero cyo gucuka, avuye mu mujyi wa Kigali.

Akigera aho mu cyaro tariki ya 31 Nyakanga 2011 Bampire yaruhukiye kwa musaza we uhatuye witwa Francois Kanamugire ariko ngo ntiyahatinda kuko yamusabye itike amubwira ko asubiye i Kigali.

N’ubwo uyu mugore yavugaga ko agiye i Kigali siko yabikoze kuko ngo yahise ajya mu kagali ka Ruturo bihana imbibi, ajya ahitwa kwa Zabuloni maze ahasiga izi mpanga azihaye umukecuru waba ngo anabana n’ubumuga bwo mu mutwe nk’uko abahatuye babivuga.

Nyamara aha kwa Zabuloni nabo babonye ko impinja zo mu kigero nk’iki zitabasha kuba ahantu nk’aha barazifata bazijyana mu kagali ka Muyira zihabwa imiryango ya Kanamugire na Ngirinshuti bombi bakaba ari basaza ba Bampire, nyina w’aba bana.
Bidateye kabiri iyi miryango yombi yasiganiye kurera abo bana kugeza ubwo mu gitondo cyo ku itariki ya gatanu Kanama uyu mwaka izi mpinja zatoraguwe munsi y’urugo rwa Kanamugire nk’uko bitangazwa na Mukeshimana Jacqueline, umuturanyi wahabatoye.

Mukeshimana avuga ko yabatoraguye nko mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo baryamishijwe mu nsi y’urugo mu kigunda ba nyirurugo bagiye guhinga.

Uyu mubyeyi avuga ko yari asanzwe yumva babasiganira ariko ko atari yiteze ko babasiga ahantu nk’aho yabatoye.Yongeraho ko icyatumye ajya kureba ari umuborogo w’izi mpinja yumvise anyuze hafi y’urugo rwa Kanamugire. Ati : « nagiye nsanga ubwana buzingiye mu isume y’umukara, agatoya kahubutse kagiye hepfo numva amarira araje mpita mbufata mbuzingira muri iyo sume ndazamuka. »

Mukeshimana avuga ko nyuma yo kubatwara yabashyikirije abajyanama b’ubuzima bakabajyana ku kigo nderabuzima cya Kibirizi.
Aha, hari abajyanama babiri b’ubuzima - Immaculée Mukangango na Angelique Numukobwa - basabye guhabwa izi mpanga bakajya kubarera.

Aba bagore bombi bakaba baranahise bita amazina izi mpinja umwe bamuha irya Iranzi Yves undi bamwita Irumva Yvan.
N’ubwo aba bagore bagiye kurera aba bana bavuga ko amikoro yabo atari menshi kuko batunzwe n’isuka kandi bakaba bafite n’abandi bana.

N’ubwo aba bana batoraguwe bafite ikibazo cy’inzara n’umwuma nkuko Mutanguha Fidel, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibirizi abivuga, ubu ubuzima bw’abo bumeze neza. Uyu muganga akaba atabariza ababyeyi bashya b’aba bana ngo babe bafashwa kuko ikigero bagezemo basaba kwitabwaho cyane.

Itegeko rirengera umwana ry’u Rwanda rihana umubyeyi cyangwa umwishingizi wese uta cyangwa utererana umwana.
Inzego zibishinzwe zo muri aka gace zikaba ubu zigishakisha Eugenie Bampire ngo akurikiranwe ndetse n’abagize uruhare mu iteragiranwa ry’aba bana nabo ngo bazakurikiranwa.

Inkuru ya Igitondo.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo