Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibyiza Byo Kurinda Umwana Izuba Rikabije

Izuba rishobora gufata mu buryo butunguranye abana bakina bari hamwe cyangwa utwana duto dusinziririye mu modoka. Bikaba ari byiza ko ababyeyi baba maso bakanamenya ibimenyetso bigaragaza ubushyuhe ku bana kugira ngo babubarinde.

Nk’uko bitangazwa na Topsante.com, abana b’impinja barasinzira cyane, umubyeyi ashobora kwibaza niba amurekeye mu modoka akanuye hari icyo yaba ariko bishobora guteza umwana ibyago.

Ku zuba, ubushyuhe bw’imbere mu modoka bushobora, mu minota 15 kugera ku gipimo cya dogere celicius 30 cyangwa 65(30-65oC) kandi mu modoka ubushyuhe ku mwana bwiyongera inshuro enye zikubye ku muntu mukuru. Iyo rero burenze 400C biba ari bibi cyane ku mwana.

Nk’uko Dr Dominique Brunet umuganaga w’abana (pediatre) abivuga ngo ubusanzwe iyo hashyushye, abantu bagira amabara ariko iyo umwana atangiye guhinduka umutuku abira ibyuya, ni ngombwa kumushyira ahantu hakonje.

Hagomba ubushishozi kandi, nk’uko Dr Dominique akomeza abivuga, igihe umwana avuga ko ababara umutwe cyangwa akaruka igihe ariho akinira ku zuba. Niba atakibira ibyuya kandi na byo ni ikibazo gikomeye. Ababyeyi rero bagomba kuba maso ku bimenyetso bidasanzwe ku bana b’impinja, mu gihe ubibonye ushobora kumuha amazi make yo kunywa adakonje cyane cyangwa ukamuha umuti uboneka muri Pharmacie witwa Adiaril cyangwa GES45.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo