Ngo nubwo ibigo bishinzwe iby’ingendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (TSA) bikomeza kuvuga ko guca muri scanner nta cyo bitwara ubuzima bw’abazicamo, abaganga bo bavuga ko umubiri utariho umwenda, sikaneri iwutera imirasire yinjira mu ruhu ikaba yabatera indwara ya kanseri y’uruhu.
Natural news dukesha iyi nkuru iganira na Dr Edward Dauer, Umuganga ushinzwe ibya radiyo mu kigo cy’ubuvuzi cya Florida yagaragaje ko guca muri sikaneri wambaye ubusa bishobora gutera kanseri cyane cyane ku bantu bafite hejuru y’imyaka 65 no ku bagore bajyaho bubitse inda avuga ko bo barwara kanseri y’amabere.Yagize ati “Ntekereza ko ari ikibazo ku bantu bayikoresha, bitandukanye n’imyumvire izwi ko nta kibazo gikomeye biteza.” Uyu muganga akomeza avuga ko sikaneri zitanga imirasire irimo uburozi ishobora gutera uburwayi bwa kanseri.
Ikigo gishinzwe ingendo (TSA) gikomeza gutsindagira ko izi sikaneri nta kibazo gikomeye ziteza ngo kuko abenshi bagiye bazicamo bagakomeza ubuzima bwabo bwa buri munsi ariko iki kigo kikaba nta cyemeza ibyo bavuga kandi abahanga bakomeje kugaragaza ubukana bwabyo.
Itsinda ry’abahanga mu by’ubumenyamuntu bo muri Kaminuza ya California (UCSF), basesengura ibyavuzwe n’ikigo TSA bagaragaje ko kuvuga ko kujya kuri sikaneri nta kibazo bitera nta shingiro bifite ngo kuko nka sikaneri ziba ku bibuga by’indege usanga zinjirira uruhu ndetse n’uturemagingo twarwo.
Dr. Dauer yongereye ku gitekerezo cya John Sedat, umwe mu bagize itsinda rya UCSF, avuga ko iyi mirasire yinjira mu ruhu rw’umuntu ndetse ikangiza ADN ikaba yamuhitana cyangwa ikamutera indwara ya kanseri. Ibi akaba yarabitangaje mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Obama avuga ko igihe cyose imashini (sikaneri ) igize ikibazo cy’umuriro gituma ihagarara byatera uri muri sikaneri kwangirika ku konvu yaba afite yose uko yaba ingana kose, niyo kaba ari gato.
Ikigo gishinzwe ubudahangarwa bw’ibyuma kabuhariwe, The Electronic Privacy Information Center (EPIC) cyagaragaje ko itegeko nshinga rirebana na porogaramu yo guca muri sikaneri riteje ikibazo kandi ko ngo kigiye gushyira ingufu mu gusaba ko guca muri sikaneri umuntu yambaye ubusa byahagarara banagaragaza ko ibi bidakurikije amategeko, biteza akaga kandi ko nta musaruro bitanga.
0 comments:
Post a Comment