Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Gufata ibinini uko wiboneye si byiza

Uruhurinane rw’indwara ruzwi ku izina rya cushing syndrome ruturuka ku kuba umusemburo wa cortisol wabaye mwinshi mu maraso, biba byatewe n’uko umuntu yafashe ku binini bita gluco-corticoid drugs, cyangwa asanganywe kanseri ifata agasabo ka pituitary gland bigatuma umusemburo twabonye haruguru uba mwinshi mu maraso. Ibi bikaba byaragaragajwe bwa mbere n’umuhanga Cushing Harvey mu mwaka wa 1943 bihita binamwitirirwa.

Nk’uko tubikesha wikipedia.com, umuntu ufite ikibazo cya cushing syndrome ashobora kugaragaza bimwe mu bimenyetso bikurikira:

-Kugira umubyibuho udasanzwe, cyane cyane ibice byo mu maso, igihimba, ibikanu, ijosi kugeza aho bagenzi be bamwita imbogo kubera kuzana ipfupfu.

-Kubyibuha amatama ku buryo bukabije kugeza aho agaragaza isura imeze nk’ukwezi

-Kubira imbyuya byinshi

-Kunyaragura cyane bikurikirwa no kugira inyota idasanzwe

-Kumera ubwoya bugakwirakwira umubiri wose

-Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

-Kugira umuvuduko udasazwe w’amaraso

-Kubura imihago ku bagore n’abakobwa bari mu gihe cyayo

-Kugira imyunyu ngugu myinshi mu maraso bikangiza uruhu

-Kuba ingumba ku bagore kubera umusemburo wa androgène wabaye mwinshi mu maraso.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo