Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Urubuto rwa pome ni urukingo rw’indwara zibasira abantu nka kanseri n'umutima

Mu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abantu biga ibinyabuzima b’i San Diego, mu mwaka wa 2008, bagaragaje ko kurya urubuto rwa Pome bikumira indwara nyinshi zibangamira ubuzima bw’abantu. Ngo kurya Pome bishobora kugabanya ho 27% ku byago by’ubwandu bw’indwara y’igisukari (diyabete), cyangwa se indwara z’umutima (troubles cardio vasculaires).

Ikindi ni uko ngo abantu bakunze kurya imbuto za Pome bigoye ko bafatwa n’indwara y’umuvuduko munini w’amaraso (hypertension). Ibyo bikiyongeraho kuba uru rubuto rwa Pome rugabanya ibibazo by’umubyibuho ukabije (obesite), imwe mu ndwara isigaye yibasira abantu benshi.

Urubuto rwa Pome rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye. Pome imwe ya garama 150, ibonekamo hagati ya karoli 60 na 75. Uru rubuto kandi rukize ku byitwa Fibure ku kigero cya 2.5%, uretse no kuba ivura isari ngo inamara inyota, kuko ngo mu biyigize amazi yihariye 85%.

Abo bashakashatsi bemeza ko ari byiza kurushaho kurya Pome n’ibishishwa byayo, kuko vitamini zayo ziba hafi y’igishishwa. Urubuto rwa Pome kandi rubonekamo imyunyu ngugu itandukanye nka Potacium, Magnesium ndetse na Phosphore. Urwo rubuto kandi nk’uko iryo tsinda ry’abashakashatsi ryakomeje ribishyira ahagaragara, rugabanya cyane kuba umuntu yafatwa na kanseri ndetse no kuba imiyoboro y’amaraso yaziba.

Abahanga mu by’ubuzima batandukanye barimo Dr. Pierrick Horde, bemeza ko Pome ifite ibyo umubiri ukenera byose, ndetse ikaba urukingo nyakuri rw’umubyibuho ukabije. Abantu bafite umubyibuho ukabije, bakaba bagirwa inama yo kurya pome ku bwinshi kugira ngo bashobore kugabanya ibiro. Ibyo ngo bigaragazwa n’uko Pome imwe ipima garama 150, ibonekamo hagati ya garama 18 kugeza kuri 20 z’amasukari “Glucides”.

Indi nama igirwa abantu ngo ni uko mu gihe bamaze kurya cyangwa se no mu gihe gisanzwe, ari byiza gufata kuri urwo rubuto rwa Pome. Ibitera imbaraga biboneka muri Pome bituruka kuri “Fructose” no kuri “Glucides” byihariye 12.6%, iyi ikaba ari yo mpamvu Pome ari urubuto rwiza cyane ku bantu bakora imikino inyuranye. Ni byiza kuri abo bakinnyi kuyifata mbere ndetse na nyuma yo gukina.

Vitamine C iba mu rubuto rwa Pome yibera cyane cyane hafi y’igishishwa ndetse no mu gishishwa. Ni yo mpamvu ari byiza kuronga neza pome mbere yo kuyirya, mu rwego rwo kubungabunga isuku ku buzima. Izindi ntungamubiri (vitamines) ziboneka muri pome harimo vitamine B1, B2, PP, B5, B6, B9, Porovitamine A ndetse na vitamini E ikora mu mubiri nk’irinda gusaza imburagihe.

Bitewe n’uko urubuto rwa Pome rufatwa nk’ikiribwa cya buri munsi kubera umumaro warwo, aho rugira uruhare rugaragara mu igogorwa (digestion) ry’ibyo umuntu aba yariye, ndetse rufasha mu gutuma nta kibazo cy’iguganirwa (constipation) kibaho. Pome kandi ikora umurimo w’ingenzi kuko igabanya amasukari mu maraso. Kimwe na Karoti, Pome irwanya indwara z’impiswi ku bana bakiri bato.

Kuba Pome ikize kuri vitamine A, B, E, P, ngo bihagije ko igabanya inzara ku muntu wumva ashonje ndetse ikagabanya n’inyota ku buryo budasanzwe. Ikindi ni uko izindi ntungamubiri ziboneka muri Pome zirwanya indwara z’umutima nk’uko twabivuze ndetse na Asima (asthme).

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo