Kurya jojo cyangwa shikareti (Le chewing-gum) ngo byaba ari ingirakamaro ku bwenge. Inyigo yakozwe n’abashakashatsi b’Abanyamerika bo muri Kaminuza ya St Lawrence i New York yagaragaje ibyiza byo guhekenya jojo ku bwenge. Abanyeshuri rero ngo bashobora kuzirya ariko bakabyitondera.
Serge Onyper, Umwarimu wa Psychologie yagaragaje ubunararibonye ku banyeshuri 224 babishaka bari mu matsinda atatu. Yabahaye imyitozo yanditse, abagize itsinda rya mbere bahekenye jojo mbere y’icyo kizamini, itsinda rya kabiri bazihekenya mu gihe cy’ikizamini, naho itsinda rya gatatu ari na ryo rya nyuma ryakoze icyo kizamini batigeze barya chewing-gum. byagaragaye ko abatsinze cyane ari abariye chewing –gum mu minota itanu mbere y’uko ikizamini gitangira cyane cyane imyitozo yo gufata mu mutwe.Serge avuga ko uku guhekenya bijyana amaraso mu bwonko bikongera ubushobozi bwo gufata mu mutwe. Uko kugenda kw’amaraso mu bwonko bitewe n’ako gakorwa gato ko guhekenya gafatwa nk’umwitozo ngororangingo bituma ubwonko bukora neza.
Nubwo iki gikorwa cyo guhekenya kidatwara imbaraga nyinshi, abashakashatsi bagifata nk’umwitozo ngororangingo, ariko ngo guhekenya mu gihe cy’ikizamini nta musaruro bitanga kuko ngo imikorere y’umubiri iba yigabanyije ku gikorwa cyo guhekenya n’icyo gukora indi myitozo bivuga ko udashobora kurya ngo unatekereze icyarimwe.
0 comments:
Post a Comment