Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Guhora umuntu akora yicaye, cyangwa gukora akazi ukora wicaye igihe kinini bigabanya kuramba


Akenshi abakozi bo mubiro nk’abo twita ba ingenieurs n’abandi usanga bishimira gukora akazi kabo biyicariye. Ariko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko akazi nk’ako gakorwa umuntu ari hamwe kamwicira ubuzima buhoro buhoro ndetse kurama kwabo kukaba kugufi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Monde cyasohotse kuri uyu wakabiri, ngo ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Republica bugaragaza ko kugira akazi gatuma abantu batava aho bari kagira ingaruka mbi ku buzima. Icyo kinyamakuru cyavuze ko sosiyete y’Abanyamerika izwi ku izina rya American Cancer Society yagaragaje ko abantu bamara amasaha arenze atandatu ku munsi bicaye bapfa ku kigereranyo cya 20% na 40%ku bagore ugereranyije n’abandi bakozi basanzwe bicara amasaha atari hejuru y’atatu.

Uretse ubu bushakashatsi bwa American cancer society, Ikinyamakuru Le Monde kivuga ko Ubushakashatsi bwakorewe muri Australiya bwagaragaje ko iyo umuntu akoze akazi gatuma ahora yicaye mu gihe cy’imyaka 10 aba yiyongerera amahirwe yo kurwara kanseri yitwa Colorectal. Iyi akaba ari kanseri ifata uruti rw’mugongo kugeza ku gace karwo ko hasi ku kibuno bita rectum mu ndimi z’amahanga.

Uretse n’ibyo kandi, abantu bakora akazi bicaye bakunze no kurwara indwara zijyanye n’umubyibuho ukabije nka obesite, iziterwa n’isukari nyinshi mu mubiri nka diabete. Umuntu wicaye akoresha 1/3 cya karori yari gukoresha abaye yagenze, iki kikaba ari ikigero cy’ingufu z’umubiri akoresha. Ubushakashatsi rero bugaragaza ko umuntu nk’uyu imikaya (muscles) ye iba itagikora aho bayigereranya n’iy’indogobe yapfuye. Ibi bikaba bituma imikorere y’ umubiri w’umuntu itagenda neza bigira ingaruka mbi ku buzima.

Mu kiganiro n’umuganga w’umunyamerika yabwiye itangazamakuru ko umuntu adashobora kwibwira ko yavurwa nuko yakora imyitozo ngororamubiri myinshi mu gihe ingaruka zamaze kugaragara ngo ibyo bibe ari byo bimukiza. Igishobora kugabanya izi ngaruka zo gukora akazi umuntu ari hamwe n’uko yajya agira akamenyero ko kujya ahaguruka kenshi, gutembera akanya gato mu biro cyangwa hafi aho, akabikora ingaruka z’uko kuguma hamwe zitaragaragara. Ibi n‘ubwo byoroshye bigabanya ingaruka umuntu agira atavuye aho ari.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo