Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

itabi ry’igikamba rifite uburozi bwica buruta kure ubw’itabi ryo mu ruganda

Ibijyanyanye n’ibibi byo kunywa itabi bigarukwaho kenshi; warireka utarireka ugomba kumenya ibibi byaryo uzirkana ko ryica n’utarinywa mu gihe wowe urinywa urinywereye mu ruhame uba wangiza bagenzi bawe musangira umwotsi waryo uhatse uburozi ibihumbi n’ibihumbi...

Itabi umuntu yizingiye ntiryica kimwe n’itabi ryo mu ruganda ; ni byo cyangwa si byo ?

Hari abatekereza ko itabi umuntu yizingiye, nka rirya wenda bita igikamba hano mu Rwanda ngo ryaba ritikica kimwe n’itabi ryakozwe mu ruganda, nyamara ririya tabi ngo ryaba ryibitsemo bumwe mu burozi bw’ibyitwa « goudrons » bugera kuri mg 14 kugera kuri 17 ku itabi rimwe (umuti umwe) mu gihe itabi rifite mg 10 z’ubwo burozi ku itabi rimwe ibihugu byinshi byariciye ko ritagomba kugera ku butaka bwabyo.

Umuhanga witwa Pr Bertrand Dautzenberg mu gitabo cye yise "le petit livre pour arrêter de fumer" ugenekereje mu kinyarwanda akaba ari « Agatabo gato kagufasha kureka kunywa itabi », avuga ko ririya tabi ritanyuze mu ruganda ngo riba rifite ubumara bwica inshuro 4 ugereranije n’itabi ryo mu ruganda.

Iyo umuntu anywa itabi aba agabanya ibinaniza ubwonko (Stress) ni byo cyangwa si byo?

Hari abibwira ko iyo umuntu ari kunywa itabi aba ari kugabanya ibinaniza ubwonko (Stress), maze bigatuma mu gihe ari kunywa agatabi cyangwa nyuma yaho yumva aruhutse mu bwonko. Bityo Stress ikaba yaba ituma umuntu anywa itabi kugira ngo igabanuke. Ibyo si byo na mba, ahubwo ibyo ni ikinyuranyo cyabyo; Kunywa itabi ubwabyo, biri mu bya mbere bitera stress ihoraho itagabanuka, itanashira mu gihe umunywi itabi atariretse. Ngo iyo umuntu yabaswe (kubatwa ) n’itabi, ahorana umunaniro ukaze mu bwonko nkuko byemezwa n’umuhanga Pr Bertrand Dautzenberg.

Kureka itabi byaba bifasha uriretse kugarura cyangwa kwiyongera ibiro, ni byo cyangwa si byo ?

Bitewe nuko kunywa itabi rimwe na rimwe urinywa yiyibagiza inzara (Effet coupe-faim), umuntu iyo aretse kunywa itabi aba ashobora kwiyongera ibiro kuko ubwaryo ryangiza umubiri bigatuma rero umunywi waryo wa cyane adashyira uturaso ku mubiri. Ibi ariko si kuri buri wese. Nyamara rero, uhagaritse kunywa itabi uba ushobora kwiyongera ibiro ndetse Pr Bertrand Dautzenberg akaba atanga inama ko mu gihe uretse itabi ukabona uriyongera ibiro cyane wakwitabira gukora siporo cyane.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo