Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Gukikira mudasobwa zigendanwa (laptop) bikomeje kuvugwa ko byangiza uburumbuke bw’abagabo

Amakuru dukesha igitabo cyiswe « Increase in scrotal temperature in laptop computer users » cyanditwse na Sheynkin, avuga ko ikoreshwa rya za mudasobwa zigendanwa (laptop) zikikiwe bikunze kubera mu ruhame nk’urugero muri za gare , za kaminuza n’ahandi hahurira abantu benshi ;abantu biganjemo akaba ari urubyiruko ndetse n’abasore bakunze kuba bibereye kuri za mudasobwa zabo akaba yaragaragaje ko byaba bigira ingaruka ku burumbuke bwabo.

Utwuma tugize bene izi mudasobwa bita mikoroporoseseri (microprocesseurs ) tukaba dutanga ubushyuhe ku gice cya mudasobwa inyuma ku mpande. abashakashatsi bakaba bagaragaje ko ibi bituma ubushyuhe bwinjira mu ruhu rw’umugabo rwiyongera bikababyatuma agira ikibazo cyuburumbukenko kutabyara (ubugumba).


Uwitwa Sheynkin, mu gitabo cye yise « Increase in scrotal temperature in laptop computer users » Human Reproduction 2005 ; yagaragaje ko abantu bakoresha mudasobwa ku buryo baba baziteruye ubushyuhe bwiyongera ku rwego ruri hejuru .ubushyuhee bwinjira mu ruhu yaba ku ruhande rw’iburyo cyangwa urw’ibumoso bukaba bwarapimwe mu minota 3 ku bagabo bagera kuri 29 bicaye bafatanije amaguru bafite cyangwa badafite mudasobwa ku bibero byabo mu gihe cy’ibice bibiri by’amasegonda agera kuri 60.akaba yaragaragaje ko Iyi nyigo yeremeje ko ubushyuhe bwinjira mu ruhu ndetse bakagira ikibazo cy’uburumbuke bwiyongera ku bantu bicara begeranije amaguru bakikiye mudasobwa zabo.


Nubwo basobanura neza iby’ubu buryo bwo gukoresha mudasobwa ikikiwe ntibusobanura neza ubushyuhe buba mu ruhu imbere kandi ngo bagaragaze ingaruka bigira ku ntanga ariko iki kibazo kikaba cyakagombye kwirindwa mu mpande zose z’ubuzima kuko gikomeje gusakara henshi kandi giteza n’ibibazo cyane cyane mu rubyiruko n’abakiri abasore.ngo ubushakashatsi buri gukorwa ubu bukaba buri kwibanda ku kibazo mu byukuri ibi byuma (mudasobwa zigendanwa ) byaba biteza ku burumbuke bw’abagabo ndetse n’ubuzima bwabo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo