Abashakashatsi bagaragaje ko Virusi itera SIDA yaba yaraturutse ku kinyabuzima kitari umuntu ariko kikaba ari cyo cyanduje umuntu,biturutse mu majyepfo y’ubutayu bwa Sahara mu kinyejana cya 19, icya 20 cyegereje. Amakuru ya mbere yavugaga ku bimenyetso by’agakoko gatera SIDA yatangajwe mu mwaka wa 1981, ari n abwo Agakoko gatera SIDA kapimwe bwa mbere mu mwaka w’1980 no mu w’1981.
Wikipedia ivuga ko ari agakoko kaje bwa mbere ‘VIH1’ ndetse n’akaje ku nshuro ya kabiri ‘VIH2’ hizerwa ko twaba twaraturutse muri Afurika y’uburengerazuba, yaba yaravuye ku kindi kinyabuzima ikajya ku muntu (ibyo bise zoonnosis). Agakoko ka mbere kiswe VIH 1 abashakashatsi bagaragaza ko katurutse mu majyepfo y’igihugu cya Kameruni ngo yaba yaraturutse ku nguge zaba zari zifite agakoko kitwa SIV (Simian Immunodeficiency Virus), iki kikaba icyorezo cyari cyugarije inguge .
Ihuriro rikomeye riri hagati ya virusi zombi ngo ni uko yaba yaraturutse ku nguge yari ishaje yabaga mu burengerazuba bw’ Afurika (guhera mu majyepfo ya Senegal,uburengerazuba bwa Cote d’Ivoire )
Hari ibimenyetso bigaragaza ko abantu bakoze umwuga wo guhiga no kurya inyama z’ishyamba ndetse bakazigurisha ari bo bahuye n’aka gakoko ka SIV. ngo nubwo aka gakoko katari gakomeye kaba karamaraga igihe cy’ibyumweru mu mubiri w’umuntu ndetse kakagaragaza ibimenyetso nk’inguge yabaga ikarwaye.
Batangaza ko uko abantu bagendaga banduzanya iyi virusi SIV ari na ko bagiye bandura agakoko gatera SIDA, bakavuga ko kuba Abanyafurika bataragaragaje aka gakoko mu kinyejana cya 20 ngo ari uko yanduraga abantu bake kandi batuye ahantu hamwe. Bikaba bitarahise bijya mu bantu benshi.
Inyigo zakozwe k’uturemangingo zivuga ko abakurambere bagaragaje agakoko ka virusi ya mbere mu mwaka w’1910. Agakoko gatera SIDA kakaba karatangiye gusakara mu gihe cy’ubukoroni muri afurika , imihindukire y’imireho harimo ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina yagiye ikura , uburaya uko bwagiye bukura no kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka sifirisi (syphilis) mu mijyi yatangiriyemo ubukoroni,abashakashatsi bakavuga ko izi zari impmamvu satumye aka gakoko gakomeza kuza mu bantu.
Mu myaka ya 1900 mu mijyi yabereyemo ubukoroni, yari ifite imibare myinshi y’abanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera uburaya bwariho ku rugero rungana n’urwo mu mwaka w’1928 ku ijanisha rya 45 ku bagore bari indaya babaruwe mu burasirazuba bw’umujyi wa Kinshaza mu cyahoze ari Zayire ubu kitwa Congo Kinshasa, ndetse no mu mwaka w’1933 kuri 15 % bakaba bari baranduye indwara ya mburugu. Ibi bikaba byarakurikiwe no kwivuza bya magendu nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, gukoresha ibikoresho bidakingiye mu gihe cy’ikingira ni byo byatumye aka gakoko gasakara.
Mu mwaka w’1959 ikaba yarongeye kugaragara, naho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakaba haragaragaye aka gakoko mu mwaka w’1966 ariko umubare w’abantu ukaba waragaragaye munsi y’ubutayu bwa Sahara. Muri Zunze Ubumwe za Amerika hakaba bagaragaza ko umuntu umwe wo mu gihugu cya Haiti waba yari yaranduye aka gakoko yakanduje, abandi mu myaka y’1969 bigakomeza gutyo.
Iki cyorezo cya SIDA cyazanye umuvumba na bwo bitewe n’abakoraga imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina. Kuri aba hakiyongeraho abantu biteraga ibiyobyabwenge bakoresheje inshinge. Kuva mu mwaka w’1978 habarwaga umuntu ukora iyo mibonano urwaye muri 5% by’abari barwaye mu mujyi wa New York ndetse na San Francisco, ubwo bakavuga ko byibura ibihumbi by’abantu babaga baranduye muri ubwo buryo.
0 comments:
Post a Comment