Burya ngo kuba mukora ahantu hamwe n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye bishora kuba intandaro y’amakimbirane mu rukundo rwanyu.
Amakuru dukesha urubuga rwa internet 7sur 7.be avuga ko ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara bwagaragaje ko imibanire y’abashakanye bakorana ku kazi kamwe igira ibyago byinshi byo kugira amakimbirane ugereranije n’ababana badakora hamwe. Uru rubuga rukomeza ruvuga ko usanga ubuzima bwo mu rugo babuvanga n’ubwo ku kazi bigatuma ubuzima bubabihira kuko bahora mu buzima bumwe nta gihinduka.Professeur Gail Kinman, umwarimu muri kaminuza ya Bedfordshire wari ukuriye ubu bushakashatsi yatangaje ko mu gihe usanga imiryango y’ababana bahuje akazi irushaho kwiyongera ari na ko biteza ibibazo mu miryango kuko usanga ibibazo byo mu ngo na byo bigaragara ku kazi. Nyamara ahubwo ngo byakagombye kuba byiza kuko umwe aba azi ibibazo undi yahuriye na byo ku kazi n’ikigero cy’umunaniro afite, bityo akaba yabasha gufasha mugenzi we mu gukemura ibyo bibazo byose.
0 comments:
Post a Comment