Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Imirasire y’izuba ni ingenzi ku buzima ariko ishobora no gutera ibibazo bikomeye

Imirasire y'izuba ngo yaba ifite ingaruka nziza ndetse n'izindi mbi ku buzima.Nk'uko tubikesha soleil.info, imirasire y'izuba ngo ni ingenzi ku mubiri w'umuntu kimwe n'ibindi binyabuzima biri ku isi. Mu kamaro imirasire y'izuba ifite ku buzima, twavuga gufasha umubiri kwakira vitamini D, kwinjiza Calcium mu magufa, n'ibindi.

Imirasire y'izuba ifasha kandi abantu guhorana akanyamuneza iyo idakabije, urugero nko kuryotera ku mucanga ku nkengero z'ikiyaga cyangwa inyanja n’ahandi abantu baba bashobora gusangira uburyohe bw’imirasire y’izuba. Ifasha kandi abaganga gusuzuma indwara zimwe na zimwe z'uruhu nka cancer y'uruhu.


Cyakora rero, menya ko nubwo iyi mirasire ifite akamaro ku buzima, ifite n'ingaruka zitari nziza. Aha twavuga nko gusaza imburagihe k'uruhu, cancer y'uruhu, ibibazo by'amaso, ndetse ngo si na byiza ko abana bato (nourissons et bébés) n'abasheshe akanguhe bajya ku zuba rikabije kuko rishobora kubakururira ibibazo bitandukanye by'ubuzima.


Mu gufasha umubiri kurwanya izo ngaruka zishobora kubangamira ubuzima bw'umuntu, ngo si byiza kujya ku zuba hagati ya saa yine za mu gitondo na saa kumi z’umugoroba (10h00’ na 16h00’). Ni byiza kandi ko umuntu anywa amazi menshi byibuze litiro ebyiri ku munsi kugira ngo hagaruzwe imyunyu ngugu iba yatakaye mu cyunzwe umuntu aba yabize.


Ni ngombwa kandi kwirinda imirasire ikarishye y'izuba (ultra-violets) wambara ingofero y'ibaraza ndetse n'amadarubindi yabugenewe mu kurinda izuba (lunettes fumees). Ibyo byose bikurikijwe neza byafasha kwakira inyungu z'imirasire y'izuba ku buzima ariko kandi hakanazirikanwa ko no kwirinda ingaruka zaryo ari ingenzi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo