Ubu burwayi bwo mu ngingo (Osteoarthritis) ni uburwayi bwibasira ingingo z’umubiri (joint cartilage) aho zigenda zisa n’aho ziba nini kurenza uko ubusanzwe ziba zingana bitewe n’ihindagurika ry’imikorere y’umubiri rigera no mu magufa (Chronic degeneration). Ni uburwayi bugaragazwa no kuribwa mu ngingo, kubabara igihe uzikozeho, gukomera kudasanzwe mu ngingo(stiffness), no kunanirwa kuzikoresha (locking), n’ibindi.Ikunda kandi kwibasira ibice nk’intoki, urutirigongo, amavi, mu matako n’ahandi.
Indwara y’ingingo iterwa n’impamvu nyinshi harimo kugira ingingo n’ibice bimwe bidakora nk’inyama, imitsi (nerves) imwe n’imwe ifasha ingingo bityo zigasa n’aho zikora by’ikirenga; ndetse no kuba yahererekanywa mu muryango (hereditary desease).Ni indwara igaragara ku bantu bakuze, aho usanga nta gihe bagira cyo gukoresha ingingo zabo mu buryo buhagije. Kuyigira igihe kirekire byatera n’inyama ndetse n’imitsi (nerves) kuba byakora gahoro kugeza naho byaba pararize.Abafite iki kibazo basabwa kugana muganga no gukoresha imiti uko bikwiye ndetse no kwirinda umubyibuho ukabije wakongera ikibazo, no gukora imyitozo yafasha ingingo kurambuka kuko zigera aho zigafatana bikazana ubumuga. Ariko kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha amaguru, ari kimwe mu bigabanya ibyago byo kugira iyi ndwara,kuko inyinshi mu ngingo ziba zikora. Ibindi ni nko gutwara igare ku muvuduko muto, kumenyera kuzamuka imiturirwa hadakoreshejwe za asanseri,n’ibindi byatuma ingingo zikorera hamwe. Ibindi byo kwitabwaho mu mirire ni indyo ikungahaye kuri vitamine A na C harimo ibijumba, imboga, karoti, amacungwa, amapapayi n’ibindi.
Nubwo rero ngo abantu benshi biganyiriza kugenda n’amaguru ndetse no gukoresha umibiri bakwiriye kumenya ko gukoresha umubiri ubwawo ari umuti. Uhuye n’ubu burwayi wagana muganga hakiri kare ugasuzumwa amazi atararenga inkombe.
0 comments:
Post a Comment