Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa n’indwara yitwa “PICA” irangwa no kurya ibidasanzwe

Rimwe na rimwe tubona nk’umwana akunda kwirira ibintu ubusanzwe bitaremewe cyangwa se bitakorewe kuribwa tukabifata nk’aho ari ibyoroshye nyamara iyo bigenda bikabya bishobora kuba intandaro y’indwara. Ni yo mpamvu rero tugiye kubasobanurira indwara yitwa Pica.

Pica rero ni indwara igaragazwa no kubona umuntu ahinduye uburyo bw’imirire ugasanga atangiye kwirira ibindi bintu mu by’ukuri bitakagombye kuribwa, ibi ni nk’itaka, ingwa, umucanga n’ibindi. Ibi byose bikaba bijyana n’imyaka umwana aba agezemo. Impinduka zikunda kugaragara cyane mu gihe umwana ari hagati y’umwaka 1 ndetse n’imyaka 2 bigatangira kugaragara ko ari indwara iyo ibimenyetso bitangiye kurenza igihe cy’ukwezi kandi bikaba bigaragara ko koko umwana atari abisanganywe.

Nk’uko urubuga wikipedia rukomeza rubisobanura, izi mpinduka ziterwa no kuba umwana yaragize ikibazo mu mitekerereze (retard mental) ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye birimo nk’ibyo bita autisme mu rurimi rw’igifaransa. Ibi kandi mu gihe bidakurikiraniwe hafi bikaba byatera ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima birimo za infections zitandukanye ndetse n’izindi ndwara mu gihe umurwayi yaba yariye nk’ibikoresho biriho amarangi atandukanye. Ibi kandi bishobora kujyana n’indwara yo kubura amaraso (anémie).

Iyi ndwara rero ntikunze kuboneka kandi ni indwara ishobora gukira umuntu atagiye kwa muganga uretse ko ishobora kumara imyaka myinshi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo