Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Gushaka Kwigiras Mwiza Byatumye Atakaza Ubuzima

Janet Hardt, yari umugore w’imyaka 63 y’amavuko wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gace ka Illinois; yapfuye nyuma yo kwitera amavuta akomoka ku kimasa abinyujije mu rushinge yiteye mu maso.

Uyu mugore ngo yari amaze igihe yitera aya mavuta mu rwego rwo kwivura iminkanyari (gupfunyarara ku isura bikunda kugaragara ku bantu bakuze). Nyuma y’inshuro nyinshi yitera ubu bwoko bw’ikinuri, noneho ubu buvuzi bwe ngo bwaba bwamuhitanye nk’uko tubikesha 7sur7.be.

Urushinge rurimo ayo mavuta ngo yarwiteraga ku munwa no ku ijosi, aho yamaraga kurwitera isura ye igahita ihinduka umutuku , akumva uburyaryate igihe gito, ariko noneho ubu ho ngo yamaze kurwitera maze yumva uburyaryate bukabije budahagarara ubwo yahitaga ajya kwa muganga maze agezeyo mu gihe yari agisobanura uburyo yumva aribwa nk’uwahiye, ni bwo yahise apfank’uko bikomeza bitangazwa n’uru rubuga rwa internet.

Ubu rero abaganga bamenye icyamwishe nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse ku cyamwishe aho basanze yishwe n’aya mavuta yo mu bwoko bw’ikinure yiteraga mu mubiri yibwira ko asubiza umubiri we itoto ry’ubuto.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo