Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Inama zo Kugabanya Umubyibuho Ukabije

Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bituma umuntu ashobora kurwarwa indwara zinyuranye. Hari byinshi bikorwa n’abantu kugira ngo bagabanye umubyibuho. Kugabanya umubyibuho byihuse cyane bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri cyane cyane iyo umuntu ashaka kubigeraho akoresheje bumwe muri ubu buryo:

Imiti imwe n’imwe ikoreshejwe nabi ndetse no kwiyicisha inzara

Nubwo ubwo buryo bushobora kugufasha kugabanya ibiro mu buryo bwihuse cyane, bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri. Izo ngaruka zishobora kuba: indwara z’umwijima, kunanuka bikabije bishobora gutuma umubiri ucika intege, gutakaza umusatsi cyangwa se kwangirika k’umwijima ndetse n’izindi ngingo z’umubiri. Ibyo ariko ntibivuze ko kugabanya umubyibuho ukabije bidashoboka. Kugabanya umubyibuho ukabije birashoboka kandi bigomba gukorwa mu buryo bwiza butabangamiye imikorere y’umubiri w’umuntu.

Dore zimwe mu nama wakurikiza ngo ugabanye umubyibuho ukabije :

1. Kwigirira ikizere:

Ni ngombwa kumenya impamvu ushaka kugabanya ibiro byawe. Ibyo bizagufasha kugira imbaraga n’umwete mu ngamba wafashe zo kugabanya ibiro. Menya ko abantu benshi bashabora/bashoboye kubigeraho. Na we rero birashoboka ko wabigeraho.

2. Kwiha ingamba n’intego bishoboka:

Iyo ingamba n’intego wihaye byo kugabanya ibiro bidashoboka cyangwa bigoye cyane, ushobora gucika intege ukaba wanabihagarika utageze ku ntego wiyemeje. Ugomba kandi kwiha igihe ntarengwa cyo kuba wageze kuri iyo ntego; ingano y’ibiro ushaka gutakaza ndetse n’igihe uzabigeraho, ugomba kuba warabitekerejeho mbere yo gutangira iyo gahunda. Bizagufasha kutarambirwa .

3. Kumenya ingano y’ibyo kurya (ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri, ibirinda indwara) bya buri munsi:

Ibyo byose ni ingenzi ku mikorere y’umubiri. Igihe wafashe gahunda yo kugabanya ibiro, byo kurya ugomba kubigabanya ariko na none utiyicisha inzara. Imibiri y’abantu ntikora kimwe bityo ntikenera ibyo kurya ku kigero kimwe. Nibyiza rero kumenya ibyo umubiri ukeneye buri muntu ku giti cye bityo n’ingamba zo kugabanya ibiro ntizagombye kuba zimwe ku bantu batandukanye. Muganga ashobora kugufasha kumenya ingano y’ibyo umubiri wawe ukeneye. Ni byiza kandi kwirinda ibyo kurya birimo isukari nyishi, marigarine, salade, ibyo kurya birimo amavuta menshi, mayonezi n’ibindi. Ni byiza gukunda kurya imboga, byashoboka kuri zimwe na zimwe ukuzirya ari mbisi. Ifunguro rya mugitondo rigomba kuba ryiganjemo imbuto mbisi, yawurte, ibinyampeke n’isukari nke. Si byiza kureka burundu ifunguro rya mugitondo. Kunda kunywa amazi aho kunywa ibindi birimo isukari.

4. Gutegura neza no kugira gahunda y’ibyo kurya:

Mennya niba indyo yawe iri kugufasha kugabanya ibiro koko.Ushobora gukora urutonde rw’indyo igufasha kugabanya ibiro. Ngo ni byiza kwirinda kujya guhaha ibyo kurya igihe ushonje. Bikurinda kugura bimwe mu bikongerera ibiro, utateganije.

5. Igihe ufata amafunguro, fungura buhoro:

Ni byiza gufungura buhoro buhoro. Ibi bigufasha guhaga utararya byinshi. Ni byiza gufungura bike ahubwo inshuro nyishi aho gufungura byinshi ubifashe inshuro imwe. Ni byiza kurya imbuto kandi ntuzisimbuze imitobe yakozwe muri izo mbuto kuko ibyo umubiri ukuramo atari bimwe. Hitamo imbuto aho guhitamo imitobe yazo.

6. Kunywa amazi meza:

Kunywa amazi akwiriye bitewe n’ngano yawe n’imikorere y’umubiri wawe ni byiza ku buzima, akenshi abantu barayanywa ariko ku kigero kidakwiriye ;ntibihagije.Wibuke ko uko ukora imyitozo ngororamubiri niko ukeneye kunywa amazi menshi.Ku muntu ushaka kugabanya ibiro ni byiza kunywa ikirahuri cy’amazi mbere yo gufungura ,bityo hamwe no gufungura buhoro bigufasha guhagarika gufungura ari uko uhaze atari uko wariye byinshi.

7. Imyitozo ngororamubiri:

Ibuka ko ushobora kugabanya ibiro bidaturutse gusa ku ngamba na gahunda ijyanye n’amafunguro ahubwo no gukora imyitozo ngororamubiri yabigufashamo. Byibuze igihe cy’iminota 30 kugeza kuri 40 buri munsi (ugakora nk’iminsi 3-4 mu cyumweru). Niba ushaka kugabanya ibiro ku buryo bwihuuse hitamo gukora iyo myitozo. Gukora iyo myitozo ndetse no gukora indi mirimo inyuranye binagufasha kwirinda kurya cyane. Korera iyo myitozo ahantu hari umwuka uhagije. Iyo myitozo ni: ukugenda n’amaguru, kunyonga igare, kwiruka n’amaguru no koga. Koga bifasha cyanne cyane abantu bafite ibiro byinshi cyane cyangwa abafite ibibazo by’ingingo (amagufa).

8. Kuruhuka neza:

Gusinzira neza, bihagije byagufasha kugabanya umubyibuho.

9. Shyira mu gaciro:

Si byiza kwiyizeza ibitangaza. Kugabanya ibiro ushobora kubigeraho ku buryo bwihuse. Ariko na none bigusaba kutarambirwa. Ibiro/umubyibuho/ingano ushaka kugira nyuma y’iyo ntego bigomba kuba bitabangamiye imikorere y’umubiri wawe kandi bijyana n’uburebure bwawe.

10. Gumana ibiro/umubyibuho wifuza kugira:

Mu kugabanya ibiro ni byiza gukoresha ingamba zitabangamiye imibereho/ubuzima byawe. Bikurinda kugaruka inyuma ahubwo bikakorohera gukomeza muri ubwo buzima.

11. Gukorana n’abaganga:

Nk’uko twabibonye haruguru, kugabanya ibiro/umubyibuho ukabije byihuse mu buryo butari bwiza bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu. Ni byiza rero guhitamo ingamba nziza kandi ukagisha inama kwa muganga.

12. Gukorera mu itsinda:

Gukurikiza inama n’ingamba zo kugabanya ibiro/umubyibuho ukabije biroroshye cyane cyane iyo umuntu ari hamwe n’abandi bamutera imbaraga, bahuje uwo mugambi.

Tubikesha: www.topsante.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo