Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibintu bitangaje ku mavuta y’igikakarubamba

Aloe vera cyangwa se igikakarubamaba ni ijambo rikomoka mu rurimin rw’icyarabu ‘Alloeh’ bivuga ngo bisharira, bitewe n’uko amazi ava mu mababi yacyo arura. Iki cyatsi kikaba cyarakoreshwaga mu Misiri cyera mu myaka ya 1500 mbere ya Yesu kristo mu kuvura ubushye, indiririzi (parasites) zirimo inzoka zo mu nda ndetse na infetctions zituruka kuri za mikorobe zitandukanye. Iki cyatsi kikaba kirimo amoko agera kuri 500 atandukanye.

Igikakarubamba ngo ni kimwe mu byatsi bitangaje ku isi nk’uko Ikinyamakuru The Truth publishing kibitangaza mu nkuru yacyo yanditswe na Mike Adam akaba n’umwanditsi mukuru w’urubuga rwa internet naturalnews.com, ifite umutwe ugira uti ‘the aloe vera miracle’ bisobanura mu Kinyarwanda ngo ‘ibitangaza by’igikakarubamba’.

Uyu mwanditsi yatangiye agira ati «Si uko namamaza ibicuruzwa bikomoka ku gikakakarubamba cyangwa se ngo habe uwampaye amafaranga ngo mbyandikeho, ahubwo ibi mbyanditse mu rwego rwo gutanga amakuru nyayo yagirira abantu akamaro».

Tubivuze mu nshamake uyu mwanditsi avuga ko mu by’ukuri igikakarubamba kirimo ibintu byinshi bishobora kurinda:

-Indwara karande nka cancer

-Kugabanya amavuta ya cholesterol mu maraso ashobora gutera indwara z’umutima

-Gutuma haboneka umwuka wa oygene uhagije mu maraso

-Kurinda indwara z’uruhu

-Bishobora gutuma ukira igisebe vuba ndetse n’ubushye

-Kurinda umuntu kwituma impatwe

-Bituma urugero rw’isukari ruguma ku kigero gisanzwe

-Bituma uruhu ruguma ruhehereye

-Birinda indwara z’impyiko, iz’umutima ndetse bivura indwara nka candidose

-Bigabanya uburibwe ubwo ari bwo bwose, cyane cyane ubwo mu nda

Ni ibiki bidasanzwe biboneka mu gikakarubamba?

Muri iyi nyandiko bakomeza bavuga ko mu gikakarubamba habonekamo:

-Amazi

-Imyungugu irenga 20

-Vitamine zigera kuri 12

-Intungamubiri zikomoka ku bimera zirenga 200 zirimo enzymes, triteperne zigabanya isukari nyinshi mu maraso.

Igikakarubamba gikoreshwa gute ?

Muri iki kinyamakuru bavuga ko umuntu ashobora gukoresha amavuta akomoka ku gikakarubamba cyangwa amazi ava mu mababi yacyo akayavanga mu byo agiye kurya ariko kandi ngo mu gihe ari ku nshuro ya mbere ugiye kubikora byaba byiza ufashe amazi make kuko utaba uzi neza ko wagira ubwivumbagatanye bw’umubiri ku bw’ayo mazi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo