Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indyo 10 zakurinda kubyimba nyuma yo kurya

Abahanga mu by’imirire batangarije ku rubuga naturalhealthnews.com ko izi ndyo 10 zakagombye guherekeza amafuro yacu ya buri munsi mu rwego rwo kwirinda gutumba cyangwa gutindana amafunguro mu gifu.

1. Imbuto

Imbuto ni bimwe mu bigira amazi bifasha umubiri gusohora imyanda iwurimo. imbuto zirafasha mu bijyanye n’ibigirira akamaro umubiri kuko haba hakubiyemo vitamin C.

2. Imboga rwatsi

Iyo witeguye gusukura umubiri wawe ni byiza ko iwawe haba hari imboga rwatsi zihagije nk’amashu, shufureri, imbogeri, imiteja, ibisusa, isogi n’izindi mboga biri mu bwoko bumwe. Izi zikaba zifasha mu gusukura igifu ndetse n’ahandi haca ibiribwa mu nda yawe.

3. Indimu n’amacunga

Izi mbuto zifasha byuzuye umubiri gusohora imyanda irimo. Kugira ngo bigende neza ushobora gufata ikirahure cy’indimu ivanze n’amazi y’akazuyazi buri gitondo.

Abahanga mu by’ikmirire bavuga ko iyi Votamine C iboneka muri izi mbuto ifasha gusukura aho amafunguro ari ndetse akajya mu maraso afite ireme. Nuramuka uriye amafunguro arimo Vitamine C uzaba ufite amahirwe yo kubona izi nyungu.

4. Tungurusumu

Tungurusumu ni agahingwa gakomeye ku bijyanye no gusohora cyangwa kugabanya umwanda mu nda. Gafasha imiyoboro yo mu nda gusohora umwanda ku buryo bwihuse; bikaba bisabwa kuduteka kugira ngo tujye dukoreshwa maze dufashe abantu muri ubwo buryo bw’isukura ry’umubiri kandi zigira uruhare mu kurinda kugira umwuka utari mwiza mu kanwa.

6. Icyayi cy’icyatsi

Icyayi cy’ibara ry’icyatsi ngo uretse kuba cyasohora umwanda, gifasha agasabo k’indurwe mu mikorere yo mu nda.

8. Imboga zidatetse

Ibitunguru, karoti, shufureri, amashu n’ibindi biri mu bwoko bumwe bibarwa nk’amafunguro afasha gusohora no kugabanya imyanda mu nda kubera ubushobozi bwa surufure (sulphure) na gurutatiyone (glutathione) bufasha mu isukurwa ryo mu nda.

9. Imbuto n’ibinyabunyobwa

Ni byiza gufata imbuto z’ibihwagari, sesame n’izindi mbuto usanga zikubiyemo amavuta cyane, bakavuga ko ari byiza kubitekana n’amafunguro yawe. Mu isukura bikaba bifasha igifu mu gusohora imyanda ikirimo.

10. Ibinyamavuta

Gukoreha avoka, amavuta ya olive mu gihe ukeneye gukesha mu nda hawe bifasha amara kwisukura ndetse no gukora neza. Aya mavuta rero ngo afata imyanda akaza gusohorwa n’umubiri w’umuntu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo