Mu nyandiko igaragara mu gitabo “Family Practice book”, avuga ko kuribwa cyane mu gihe cy’imihango ya buri kwezi ku bakobwa n’abagore, bishobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye, harimo no kuba umuntu akunze kunywa ibinyamasukari akabije mbere gato y’igihe cy’imihango.
Aya masukari ashobora kunyobwa mu buryo butandukanye, yaba mu binyobwa bishyushye cyangwa ibikonje.
Aya makuru avuga ko hagati ya 50% na 75% by’abakobwa bakunze guhura n’ikibazo cyo kuribwa mu nda cyane mu gihe bari mu mihango, ingano y’uburibwe n’iminsi bishobora kumara bigenda bihindagurika bitewe na buri muntu.
Aya makuru avuga ko byaba byiza mbere gato yo kugera mu minsi y’imihango, umugore cyangwa umukobwa agiye yirinda kunywa ibintu bikonje mu gitondo, kuko nabyo bishobora kuba mu byongera uburibwe mu gihe cy’imihango, ndetse ngo si na byiza kunywa ibisindisha (alcool) muri ibyo bihe.
Gukora imyitozo ngororamubiri mbere gato yo kugera mu gihe cy’imihango, byo biri mu bishobora korohereza ukunze kugira ikibazo cyo kuribwa.
Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi, kuribwa mu nda ku bagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango bibaho, ariko usanga uburyo babyitwaramo butandukanye.
Icyo gihe hari abitabaza imiti igabanya uburibwe yoroheje, ariko ngo hakaba ubwo itagira icyo ibamarira, rimwe na rimwe bikaba ngombwa kujya kwa muganga bakabashyira ku nshinge.
Baza Shangazi
Urwego News
Ibinyamasukari ngo byaba byongera uburibwe mu gihe cy’imihango
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment