Ubushakashatsi bwakozwe na Richard Sherbahn, inzobere mu bijyanye n’imyororokere, bwagaragaje ko kunanuka bikabije k’umugore bigira ingaruka zikomeye ku myororokere (reproduction) ye ugereranyije n’abagore bafite umubyibuko usanzwe, nk’uko tubikesha 7sur7.
Ibi akaba yarabihereye ku nyigo zigera ku 2500 z’abagore batwise ariko habanje kubaho guhuriza intanga hanze (fécondation in vitro (FIV). Ubu buryo bukaba bukoreshwa iyo umwe mu bashakanye afite ikibazo mu buzima bw’imyororokere, wenda nk’intanga ze ari nkeya, ni bwo hitabazwa ubu buryo butari karemano bwo guhuza intanga (muri laboratwari), noneho umugore akazaterwa igi (ry’umwana) ariko gusama kwamaze kubaho.
Mu bushakashatsi bwe, Richard Sherbahn yagabanyije abagore mu byiciro bitatu agendeye ku biro bafite ndetse no ku buremere bw’umubiri:kunanua bikabije (très minces), umubyibuho uri mu rugero (poids normal) ndetse no kubyibuha birenze urugero (obèses).
Ubu bushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko nibura 1/2 cy’abagore bavuzwe ko bafite umubyibuho usanzwe bose babashije kubyara. Ku bagore bafite umubyibuho ukabije 45% ni bo babashije kubyara, mu gihe ku bagore bari bananutse bikabije 34% ari bo babashije kubyara.
Gusa ngo kuba abagore bananutse bikabaije batwita nyuma y’uko intanga ngore n’intanga ngabo zihurijwe hanze (fécondation in vitro), hari indi miti bahabwa kugira ngo uwo mwana azabashe kuvuka ari muzima. Iyi ariko ngo si yo mpamvu yo kuba abagore bananutse bagira ibibazo byo gutwita kuko ngo n’ubusanzwe abagore bananutse bikabije bagira amahirwe make yo gusama biturutse ku misemburo mike baba bafite mu mubiri wabo ( taux faible d'oestrogènes).
Dr Sherbahn akaba ngo yarasanze rya gi ry’umwana baba bateye mu mugore unanutse cyane ritabasha kuguma muri nyababyeyi ye kuko ngo ritabasha kubona ibiritunga bihagije; bityo rero ubu bushakashatsi bukaba bugaragaza ko imiterere y’umubiri w’umuntu igira ingaruka ku myororokere y’umubiri we.
Baza Shangazi
Urwego News
Kunanuka bikabije si byiza k'Umugore Utwite
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment