Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Iby'akaruhuko ka saa sita

Hari abantu benshi batekereza ko badashobora kubona umwanya wo gukora sieste cyangwa akaruhuko ka saa sita bitewe n’uko bashobora kuba bafite akazi katabibemerera cyangwa ibindi biba bibahugije mu ma saha ya sieste. Nyamara ubushakashatsi bwemeje ko sieste nziza ari ikozwe nyuma y’ifunguro rya saa sita mu minota 20 gusa, kandi ngo aho kuyikorera si ikibazo kuko wayikorera no mu biro, mu modoka,ndetse no mu busitani butuje.

Bamwe bavuga ko atari byiza gukora sieste kugira ngo utabura ibitotsi nijoro, nyamara kiriya gihe gito, umuntu afata cyo gukora akaruhuko ka nyuma ya saa sita, gituma nijoro umuntu asinzira neza, ndetse kikanongera ubumenyi. Ndetse ubushakashatsi bwerekanye ko sieste irinda indwara nyinshi harimo nk’indwara y’umutima ndetse ngo ituma uwayikoze agira ibitotsi byiza mu ijoro.

Uko umuntu agenda akura ibitotsi bigenda bigabanuka. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko 50% by’abantu barengeje imyaka 65 baryama nabi, ibi bikagaragarira mu kubona ibitotsi bibagoye byaba binabonetse bikaba iby’akanya gato kandi bikarangwa no gushiguka kwa hato na hato. Ibi bikaba bituma benshi muri aba bantu bakuru bareka gukora sieste. Nyamara nta wakwirengagiza ko ibi bijya bibaho ko iyo umuntu yaruhutse saa sita hari igihe yumva nta bushake bwinshi afite bwo kuryama nijoro.

Nyuma y’ibi abashakashatsi b’abanyamerika bagaragaje ko ari ukwibeshya kumva ko iyo wakoze sieste ubura ibitotsi nijoro, ahubwo bavuga ko ari ingenzi cyane. Ubu bushakashatsi bwakorewe abantu bashaje 32 bafite imyaka hagati ya 55 na 85, babategetse kumara iminsi 3 ikurikiranye bamwe bataryama abandi bakora sieste mu masaha ya saa munani na saa kumi. Nyuma byagaragaye ko gukora sieste nta hantu na hato bihuriye no kubura ibitotsi mu ijoro. Ahubwo byagaragaye ko aba bakecuru n’abasaza akaruhuko ka saa sita gatuma bagira ibitotsi byiza kurushaho.

Bagasoza bagira inama abantu ko ibitotsi byo ku manywa ntaho bihuriye n’ibyanijoro bityo ngo uwumva afite ibitotsi ku manywa kandi abifitiye n’umwanya yagombye kuruhuka bityo ubwonko bwe bukarushaho gukora neza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo