Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

ingaruka zo guhindura ibara ry’uruhu

Hari ubwo ushobora kubona ugenda usaza, nyamara wowe ugikeneye gukomeza kwibera umwana muto. Wa umugani w’imvugo igezweho !

Hari uburyo bwinshi bukoreshwa rero n’ubwo buhenze kuko bukoreshwa n’ufite ifaranga ritubutse wenyine. Aha twavuga ibyo bita chirurgie esthétique mu rurimi rw’igifaransa, aho baguhindurira igice cy’umubiri wawe nk’uko ubyifuza.

Aha twatanga urugero nko ku cyamamare muri muzika, uwahoze ari umwami w’injyana ya pop, Michael Jackson wabashihe kubukoresha.Ushobora kandi kwisiga amavuta atukuza uruhu ukanakaraba amasabuni arugenza atyo.

Ariko se gushaka kugarurira uruhu itoto nta ngaruka byaba bigira ku ruhu rw ‘umuntu no ku buzima bwe muri rusange ?

Micro-dermabrasion ni uburyo bugezweho bugerageza kugabanya ingarukan mu kongera kugarurira itoto uruhu rwagaragazaga ko rurimo rusaza.

Gusa nk’uko tubikesha urubuga www.shopunt.com, ngo niba ufite uburwayi nka Diabete si byiza kubukoresha kuko uba ufite urugero rw’isukari mu mubiri wenda rudakenewe kwongerwa cyangwa kugabanywa. Bityo rero ngo ikaba yakongerwa n’ibikoreshwa muri ubwo buryo nk’amavuta n’ibindi. Bikaba ngo ari byiza kubanza kubaza muganga mbere yo gukoresha ubwo buryo ugira ngo ugarurire itoto uruhu rwawe.

Abandi batemerewe gukoresha ubu buryo ngo ni nk’abafite indwara nka rosacée (indwara y’uruhu ifata mu maso, igatera amabara atukura ku matama, ku izuru ndetse no ku gahanga. Abandi ni abafite ibibazo by’indwara y’imiyoboro y’amaraso (capillaires dilates), indwara zose zimunga ubudahangarwa bw’umubiri n’iz’uruhu zitandukanye.

Ingaruka zo ni nyinshi. Hari ukuba uruhu ruhindura ibara wenda utifuzaga, kuba wagira ikibazo bikaba ngombwa ko bakudoda, indodo zikanga gufata mu ruhu kubera amavuta n’imiti ikoreshwa basiga umuntu kugira ngo uruhu rumere uko babyifuza, guhora wisiga amavuta y’ubwoko bumwe, kuba wakurizamo cancer y’uruhu ndetse no gufatwa byoroshye n’izindi ndwara z’uruhu zitandukanye.

Ibyiza rero ni ukugumana uruhu rwawe ukarwishimira kandi ukanyurwa na rwo, gusa nuramuka ugize ingaruka zo gukora bimwe mu byavuzwe haruguru, ihutire kwegera muganga ubihugukiwe agufashe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo