Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Iby'Ubwigunge n'Ingaruka Zabwo

Mu gihe ibisobanuro binyuranye bivuga ko ubwigunge ari urwego umuntu ageramo akumva akeneye kuba wenyine, ubusanzwe ni ikibazo kigira imvano mu bwonko cyangwa mu ntekerezo z’umuntu muri rusange, aho umuntu yumva nta cyo ari cyo mu bandi, ko yanzwe n’abandi, kandi ko ntawe umushaka ndetse ko nta n’ukeneye kumutega amatwi. Gusa ngo abafite icyo kibazo, bifuza kujya aho abandi bari ariko imyumvire ituruka mu bitekerezo byabo ntibakundire, bityo bagahitamo kwiheza.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet www.about.com, ngo impuguke zinyuranye zemeza ko ubwigunge atari ikintu cyizana gutyo gusa, ahubwo bufite ikibutera.

None se mu by’ukuri kwigunga byaba bifite imvano ku ki?

Nk’uko dukomeza tubikesha about.com, ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu bumenyi bwiga ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe muri Kaminuza ya Chicago, John Cacioppo, bwerekana ko ubwigunge bukomoka ku myifatire karande igira inkomoko mu muryango ( hereditary genetical characters). Bushobora kuba buterwa kandi n’impinduka z’ubuzima umuntu anyuramo, kwimuka umuntu akava aho yari amenyeranye n’abantu, wenda se yari ahafite inshuti nyinshi akazisiga, kuba yagira uwo yakundaga witaba upfa, ndetse no kuba umuntu yatandukana n’uwo bashakanye.

Nk’uko bitangazwa n’abahanga, ngo iki kibazo kigaragara cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cacioppo akomeza avuga ko gishobora guterwa n’impamvu z’imbere mu bitekerezo by’umuntu, nko kutigirira icyizere, aho abantu nk’abo bumva bafite agaciro gato imbere y’abantu, bityo bakiyumvisha ko ntawe ubareba nta n’ubitayeho. Ibyo bikaba byatera kwigunga no kwiheza.

Ingaruka zo kwigunga ku buzima

Cacioppo akomeza avuga ko kwigunga bifite umubare munini w’ingaruka zitari nziza ku buzima, zaba izigaragara inyuma n’izigaragara mu mico no mu myifatire ituruka mu bitekerezo by’umuntu. Aha twavuga mu bwonko, kuko ari bwo buturukamo ibitekerezo.

Izo ni nko kwiheba no kwiyahura, indwara zifata mu bwonko ndetse n’iy’umutima, umujinya n’agahinda bidashira, kwibagirwa vuba, kudafata mu mutwe, imico itaboneye ku bana n’abandi bantu bakuru, kudashobora kwifatira icyemezo, kwirara mu nzoga n’ibiyobyabwenge nk’ubuhungiro bw’ibibazo n’abantu no guhinduka kw’imikorere isanzwe y’ubwonko.

Uko umuntu ashobora kurwanya ubwigunge

Mu bushakashatisi bwe, John Cacioppo, yashyize ahagaragara uburyo bwakwifashishwa mu kuburwanya.

Ku muntu ufite icyo kibazo, dore inama :

1.Menya ko ubwigunge ari ikintu kigomba guhinduka kandi bigashoboka.

2.Umva ko ubwigunge bufite ingaruka ku miterere y’umuntu kandi itagaragara neza, ndetse no mu mitekerereze.

3.Hitamo igikorwa rusange wumva ukunze, kigufasha kujya aho abandi bari, nko gukina, kubyina, kuganira, gutemberera ahahurira abantu benshi, ishyirahamwe n’ibindi, kuko bizagufasha kungurana n’abandi ibitekerezo, kunguka inshuti, gutinyuka kubana n’abandi no kutiheza.

4.Gerageza gukuza umubano hagati yawe n’abo mufite ibyo muhuriramo, nk’umurimo, imikino, amasomo, amasengesho cyangwa ibindi byose ushobora kubona biguhuza n’abandi; wikwiheza begere kandi ubatinyuke.

5.Gira icyizere ko birimo kujya mu buryo, kandi bigomba gushira. Teganya ibyiza woye kumva ko urimo kugerageza, ahubwo wumve ko urimo gukora ibishoboka guhindurwa. Nta muti wabwo uhari, kwigirira icyizere no kumva ko wifuza kugira aho wivana no kugira ahandi wigeza mu kubana n’abandi, ubifashijwemo n’abandi nk’inshuti zawe ni wo muti rukumbi wagufasha. Cyakora abaganga babifiteho ubumenyi buhagije witinya kubegera kuko baguha inama zihagije, zirenze kuri ubu bushakashatsi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo